Uyu mushinga uje gufasha uruganda rw’amajwi n’amashusho kuva ku bakora amafilime ku giti cyabo, imiryango itegamiye kuri leta ijyanye na firime hamwe n’amasosiyete akora filime mu Rwanda.

Iyi nkunga yatanzwe n’Umuryango Nterankunga w’Abadage , Gesellschaft für Internationale Zusammenarbeit (GIZ), umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) n’Umuryango uhuza Inteko zishinga Amategeko za Afurika, Caraïbes na Pacifique (ACP-EU ).

Ibi bikozwe nyuma yo kubona ko urwego rwo gutunganya amajwi n’amashusho mu Rwanda rutanga icyizere mu guhanga akazi, guteza imbere u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga no kumurika umuco warwo ukurura ba mukerarugendo .

Muri Afurika uruganda rwa sinema rufite ubushobozi bwo guhanga imirimo miliyoni 20, rugatanga miliyari 20 z'amadolari ya Amerika mu musaruro rusange w’umugabane wa Afurika ku mwaka nk'uko ubushakashatsi bwa UNESCO buherutse kubigaragaza.

Biteganyijwe ko imishinga igera kuri 26 ariyo izahabwa inkunga kuva ku ikeneye ubufasha mu nyandiko ya filime (pitch work script) kugeza ku batunganya filime (post productions).

Uyu mushinga uzakorana n’urugaga rw’abatunganya filime mu Rwanda (Rwanda Film Federation) ruzagira uruhare mu gikorwa cyo gutoranya imishinga izahabwa inkunga hagendewe ku bwiza bw’imishinga izaba yamuritswe.

Ku bashaka kwitabira iki gikorwa gutanga imishinga yabo bizarangira ku itariki 15 Ukwakira 2022 saa sita z’amanywa. Ku itariki 24 Ukwakira 2022 nibwo hazatangazwa imishinga yemerewe guhatana naho muri Mutarama 2023 hazatangazwa komite itoranya imishinga ikwiye inkunga hatoranywe ihiga iyindi.

Miliyoni 184 Frw zigiye gushorwa mu guteza imbere sinema y'u Rwanda
Miliyoni 184 Frw zigiye gushorwa mu guteza imbere sinema y'u Rwanda