Mu nama yahuje Minisitiri w’Umuco na Siporo , Joseph Habineza n’abakora Sinema mu Rwanda, yabakanguriye kwihuriza hamwe no kurushaho gukora kinyamwuga.
Iyi nama nama yari igamije kureberahamwe imiterere y’inganda za sinema mu Rwanda, ibibazo bikigaragara n’icyakorwa kugira ngo bikemuke.
Makuza Lauren ushinzwe iterambere ry’Umuco muri MINISPOC avuga ku miterere y’inganda za Sinema mu Rwanda yasobanuye ko filimi mu Rwanda zatangiye gukorwa cyane nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ubwo ayo mateka yakinwagamo filimi zamenyekanye nka Sometimes in April, 100 Days n’izindi.
Uyu muyobozi yavuze ko hari intambwe sinema nyarwanda imaze kugeraho, ifite abayikora ndetse hari n’amaserukiramuco ategurwa akomeje kwiyongera. Amwe mu maserukiramuco ya Sinema mu Rwanda harimo Rwanda Film Festival, Christian Film Festival, Amahoro film Festival, Movie week n’ayandi.
Ibibazo bikunze kugaragara muri sinema nyarwanda harimo kudashyira hamwe kw’abakora uyu mwuga, kutagira ubumenyi mu byo bakora, kuba nta mahame agenga sinema mu Rwanda, kuba nta huriro ry’abakora umwuga , ubumenyi buke ku bakinnyi, kwigana no kugurisha ibihangano mu buryo butemewe(piratage) n’ibindi.
Bamwe mu bahagarariye abakora sinema mu Rwanda bagarutse ku bibazo Makuza Lauren yagaragaje. Ikibazo cy’ingutu cyagarutsweho n’abakora sinema ni icy’ababagurishiriza ibihangano batabifitiye uburenganzira (piratage). Nyuma yo kumva ibyifuzo n’ibibazo by’abakora sinema Minisitiri Joseph Habineza yababwiye ko ibisubizo bagomba kubyishakamo ndetse bakarushaho gukora kinyamwuga ndetse bakishyira hamwe.
Minisitiri Habineza ati “Birababaje kuba nta shyirahamwe muhuriyemo nk’abakora Sinema ndetse nta mabwiriza abagenga ariko ibyo bigomba gushyirwaho vuba. Mufite impano icyo mugomba kwihuguraho ni ubumenyi ndetse no gutanga ibintu bifite ireme.”
Minisitiri Joseph yemereye abakora sinema mu Rwanda ko ubwe agiye gufata iya mbere mu kurwanya piratage nabo abasaba gushyira ingufu mu gutanga ibintu by’umwimerere. Minisitiri Habineza yavuze ko hagiye gutangizwa igikorwa cyo gukundisha abanyarwanda filimi z’iwabo ,hakazajya herekanwa filimi nziza muri stade ndetse bikazagera mu turere twose tw’igihugu.
Amateka y’inganda za Sinema
Mu mateka y’u Rwanda rwo hambere filime zakozwe zari zerekeranye n’amateka y’u Rwanda, zigakorwa n’abakoloni kuko aribo bari babifitiye ubushobozi n’ubumenyi.
Sinema yatangiye gukorwa n’Abanyarwanda mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yatangiye ikorwa n’Abanyamahanga n’Abanyarwanda bategura filimi zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, kugira ngo bereke isi ibyabereye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside
Sinema ni kimwe mu bikorwa ndangamuco nyarwanda bitangiye gukorwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO