Mu biganiro binyuranye abagize Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi bagiye bahabwa n’abanyapolitiki banyuranye bavuye mu Rwanda, umwe mu batanze ubutumwa bwabakoze ku mutima, bakaba bakibuzirikana ni Minisitiri Francis Kaboneka.
Mu gihe habaga ikiganiro kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" cyabereye mu Mujyi wa Buruseli cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda m u Bubiligi ifatanyije na Diaspora Nyarwanda kikitabirwa n’Abanyarwanda b’ingeri nyinshi zitandukanye, hagatangwamo n’ ubutumwa bukomeye busobanura gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" neza icyo nicyo igamije mu kunga Abanyarwanda, Abantu benshi ari abaje uwo munsi ndetse n’abenshi bakigejejweho na IGIHE kuri Youtube, bakunze uburyo bigishijwe n’intumwa zari ziyobowe na Perezida w’inteko y’Abadepite, Donathille Mukabalisa, ariko bose bagahuriza cyane kuri Kaboneka Francis, ubu ni Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda.
Ni kenshi Abanyarwanda batuye, biga cyangwa bakorera mu Bubiligi bahura n’inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda zitandukanye mu biganiro bitandukanye, birebana n’iterambere n’ibindi byose bibera mu gihugu imbere mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe ngo izo gahunda ntihagire uwo zisiga inyuma, yaba uri mu mahanga cyangwa mu gihugu imbere.
Uretse ibiganiro bihuza Perezida Paul kagame n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi byitabirwa cyane kandi bikanyura benshi mu uburyo Perezida Paul Kagame abaha ubutumwa, undi munyapolitiki wakoze ku mitima myinshi y’abanyarwanda bo mu Bubiligi muri iyi myaka ibiri ishize ni Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda, Kaboneka Francis.
Reba Minisitiri Francis Kaboneka mu kiganiro kuri Ndi Umunyarwanda" mu Bubiligi
IGIHE twaganiriye n’abantu benshi batandukanye, bose bahuriza ukuntu banyuzwe n’ibiganiro Francis Kaboneka yatanze ku mateka y’u Rwanda , uko Abanyarwanda babayeho ubu mu gihugu n’ibindi, uko yasubije ibibazo byinshi byabajijwe icyo gihe, bakanavuga ko ubona avuga ibyo azi kandi uburyo abisobanura bikumvikana, ko kandi mu kuvuga kwe usanga azi abo abwira, akagera naho atebya kandi harimo ukuri gusobanutse.


















TANGA IGITEKEREZO