Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2019 mu rugo rwe mu Karere ka Kicukiro nibwo habaye umugoroba w’ikiriyo, waranzwe no kuganira ku buzima bwa nyakwigendera. Abantu barimo umuryango we, inshuti, abo bakuranye n’abamuzi bose bibukiranyaga ibyaranze ubuzima bwa Nsanzamahoro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, ni umwe mu bitabiriye uyu mugoroba ndetse ari no mu bafashe ijambo asangiza abawitabiriye ibyo azi ku buzima bwa nyakwigendera, ahereye ku gihe biganaga mu mashuri abanza mu Rugunga.
Yagize ati ”Buri wese yaje gukomeza ubuzima bwe ariko imyaka ishize yose ntabwo twaburaga kunyuzamo ngo tuvugane, twahura tukaganira. Ndibuka ko ari we wakoze Groupe ya WhatsApp y’abo twiganye ayita ‘APE RUGUNGA’, yakundaga ko abantu twiganye bataburana burundu, yari umugabo wagiraga urugwiro, urwenya n’umutima mwiza kandi yabanaga na buri wese atajonjoye.”
Umubyeyi wa Nsanzamahoro, Mukakananga Patricia, hifashishijwe amashusho yafashwe, yibanze ku buzima bw’umuhungu we kugeza ku munsi yitabye Imana.
Yagarutse ku magambo ya nyuma bavuganye, ati ”Yarambwiye ati ’wagiye ukazana imodoka tukitahira ko ubona hano nta kintu bari kudukorera?’ Ayo ni yo magambo ya nyuma yambwiye ahita abura imbaraga, abaganga bakomeza kugerageza na we arwana n’umutima kugeza ashizemo umwuka.”
Umuhungu w’imyaka 15 wa Nsanzamahoro witwa Mugisha Davis, mu gahinda kenshi yavuze uko Se yamugiraga inama mu tuntu twinshi twaba uturebana n’ubuzima busanzwe, uburebana n’ishuri n’ibindi.
Yakomeje ati "Ibyo mwibukaho ni uko hari igihe twajyaga gutembera tukajya muri Piscine, akanganiriza akangira inama zo kuba umuntu w’umugabo… Nzirikana isezerano namuhaye ry’uko ngomba kuba umuntu w’umugabo. Ubutumwa naha papa ni uko agiye nkimukeneye kandi nkimukunda. Yari afite byinshi byo kunkorera, nari mfite byinshi byo kumwereka ariko nyine agire iruhuko ridashira."
Mushiki wa Nsanzamahoro, Nyiramahoro Donatha, ari na we wamurwaje kugeza ku isegonda rya nyuma, yahamije ko yitabye Imana yamaze gukizwa, cyane ko hari isengesho bakoranye mu minsi ya nyuma rigamije kumweza imbere y’uwiteka.
Ati ”Numvaga ikintu namwifuriza ari ukuzabona ubugingo buhoraho, naramuganirije mubwira ko Yesu amukunda, mubwira ko Yesu yasize ubwiza n’icyubahiro akava mu ijuru kugira ngo aze gucungura umuntu. Mubwira ko Yesu ari nzira y’ukuri n’ubugingo. Musaba ko na we yamwakira mu buzima bwe akazamusanga biramutse hari ukundi bigenze, cyangwa na we imbaraga ze zikamukoreramo akamukiza.”
"Yari afite intege nke cyane yajya kubisubiramo bikamunanira, ariko uko twagiye tuganira yaje kumbwira ngo erega nabyumvise kandi ndabyemera, nanjye hari ibintu nasabye Imana kandi yampaye."
Nyuma y’uyu muhango, biteganyijwe ko
ashyingurwa kuri iki Cyumweru mu irimbi rya Rusororo.
AMAFOTO: Ami Pacifique



















TANGA IGITEKEREZO