00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mithun Chakraborty uzwi nka ‘Jimmy’ ni muntu ki?

Yanditswe na

France Olivier Gatabazi

Kuya 7 May 2013 saa 11:07
Yasuwe :

Mithun Chakraborty uzwi cyane ku kabyiniriro ka ‘Jimmy’ kubera filimi yakinnye yitwa ‘Disco Dancer’ ni umukinnyi wa filimi, unakora kuri televiziyo akaba n’umucuruzi ukomeye ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, yavutse tariki 16 Kamena 1950 mu mujyi wa Calcutta muri Leta ya West Bengal.
Mithun Chakraborty ubundi wavutse yitwa ‘Gouranga Chakraborty’ afite uburebure bwa 1.83m, arubatse, afite abana 4 akaba afite impamyabushobozi ihanitse mu Butabire muri kaminuza ya Calcutta, nyuma aza no kwiga (…)

Mithun Chakraborty uzwi cyane ku kabyiniriro ka ‘Jimmy’ kubera filimi yakinnye yitwa ‘Disco Dancer’ ni umukinnyi wa filimi, unakora kuri televiziyo akaba n’umucuruzi ukomeye ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, yavutse tariki 16 Kamena 1950 mu mujyi wa Calcutta muri Leta ya West Bengal.

Mithun Chakraborty ubundi wavutse yitwa ‘Gouranga Chakraborty’ afite uburebure bwa 1.83m, arubatse, afite abana 4 akaba afite impamyabushobozi ihanitse mu Butabire muri kaminuza ya Calcutta, nyuma aza no kwiga gukina filimi muri Film and Television Institute of India mu mujyi wa Pune, gusa akirangiza kwiga ntiyahise ajya gushaka akazi kuko yagiye kuba inyeshyamba irwanya Leta, aho yanigiye kurwana nta ntwaro yitwaje (karate), agera ku rwego rw’umukandara w’umukara, kimwe mu bimufasha gukina neza filimi zo kurawana.

Umwuga wo gukina filimi yawinjiyemo mu w’1976, akina mu ya mbere yitwa ‘Mrigaya’ yahise inamuhesha igikombe cy’umukinnyi wa filimi mwiza ku rwego rw’igihugu mu bihembo byiswe ‘National Film Awards for Best ‘Actor’, aza no gukina muri filimi zisaga 300 zirimo ‘Disco dancer’, ‘Dance Dance’, ‘Lucky’, ‘Oh my God’, Khiladi 786’, ‘Gunda’, n’izindi, n’ubu akaba ari gukina muri ‘Enemy’, ‘Boss’, n’izindi nyinshi zituma kuri ubu afatwa nk’umwe mu bakinnyi ba filimi icumi b’ibihe byose bubashywe kandi bakunzwe cyane mu Buhinde.

Uretse ibijyanye na sinema kandi, Chakraborty ni umucuruzi, afite sosiyete yitwa ‘Monarch Group’ ifite hoteli zikomeye mu mijyi myinshi yo mu Buhinde, ikanagira n’ibigo by’amashuri byinshi. Anafite ikipe y’umukino wa cricket kandi ni na we uhagarariye ikigo ‘Film Studios Setting & Allied Mazdoor Union’ gikoresha abantu bakaba muri miliyoni 7 bakora ibijyanye na sinema.

Mithun Chakraborty azwi kuba yaragize uruhare rukomeye mu matora aheruka ya Perezida w’u Buhinde dore ko nyuma yo kutumvikana kw’abari bari guhatanira uwo mwanya, ijambo rye ryahawe agaciro gakomeye maze hemezwa ujya ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Mithun Chakraborty
Mithun Chakraborty muri filimi 'Disco dance'r yitwa 'Jimmy'

Reba incamake ya filimi "Disco dancer" yakinnyemo yitwa ’Jimmy’ hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages