Imwe muri filimi yamaze irungu benshi mu Rwanda no ku Isi hose, ni Money Heist cyangwa se La Casa de Papel. Igice cyayo cya kane cyasohotse ku wa 03 Mata, ariko ni yo yari inkuru hirya no hino ku Isi.
Abantu benshi wabaza icyo bari gukora mu rugo muri ibi bihe, ntibarangiza interuro ebyiri batakubwiye ko ko bareba filimi kandi ntabwo haburamo Money Heist.
Iyi ni filime yakunzwe cyane kuva mu myaka mike ishize, nyamara yatangiye ifatwa nk’ibintu biraho, itambuka muri muri Espagne kuri Televiziyo yitwa Antena 3, itangira igizwe n’uduce 15 twanditswe na Álex Pina.
Mu 2017 Netflix yegukanye uburenganzira bwo kuyerekana ku Isi yose, igice cya mbere cyerekanwa kuva mu Ukuboza 2017, icya kabiri muri Mata 2018 n’icya Gatatu kuva muri Nyakanga 2019.
Ibice bibiri bya mbere bigaruka ku mugambi uba waracuzwe wo kujya kwiba muri Royal Mint i Madrid muri Espagne, inzu icapirwamo amafaranga y’icyo gihugu, bateganya gukora nibura miliyari €2.4 bakazicikana. Iyo nyubako bayigeramo bakanagira imbohe abantu 67.
Ni igikorwa ariko kidahira ayo mabandi aba ayobowe na Professor (Álvaro Morte) we uba uri ahandi hantu, kuko igice cya gatatu kijya kurangira Nairobi akaraswa, Lisbon agafatwa ndetse bigakekwa ko yapfuye ku buryo abandi baba baheze muri iyo nyubako.
Iyo filime iri mu cyesipanyole (Spanish) ariko hari iyasemuwe [dabbing] mu Cyongereza binyuze mu bandi bakinankuru, ariko ku babishaka iguma mu rurimi rwayo, hasi hakiyandika amagambo y’Icyongereza.
Kuva igice cya kane cyajya hanze, ubu niyo filimi ishakisha cyane kurusha izindi zose ku Isi. Kuva tariki ya 3 kugera ku ya 5 Mata, iyi filimi yari mu zishakishwa cyane inshuro 31.75 ugereranyije n’izindi ica kuri Game of Thrones, The Walking Dead, Brooklyn Nine-Nine na Westworld.
Mu minsi itatu ya mbere ikijya hanze, yahise irebwa cyane inshuro 36.6% ugereranyije n’uko igice cyayo cya kane cyarebwe. Bigaragazwa n’uko ubwo igice cya gatatu cyasohokaga muri Nyakanga, hagati ya tariki 19 na 21, cyari kimaze kurebwa n’abantu biyongereyeho inshuro 23.24 ugereranyije n’izindi filimi z’uruhererekane ndetse yahise iba filimi ya kane y’uruhererekane yashakishwaga cyane ku Isi.
Abafashe ifatabuguzi rya Netflix bashobora kureba Money Heist ku bikoresho bitandukanye birimo telefoni ngendanwa, tablets, televiziyo na mudasobwa. Gusa mu Rwanda hatangiye no kwamamazwa iki gice gisobanuye mu Kinyarwanda.
Reba agace gato k’ibiri muri iyi filimi ikomeje guca ibintu
Mu biganiro bya benshi muri iki gihe, filimi ntiziburamo
So those of you who gave Extraction anything below 8/10 what are your favorite action movies? I wanna see something
— Fiona Kamikazi Rutagengwa (@Fiona_Kamikazi) April 26, 2020
What’s the difference between Man on Fire (Denzel Washington) and Extraction?
What a boring predictable plot. 1/10
— Philippe N (@Philippe_N_) April 26, 2020
Salt . Angelina Jolie at her best. 10/10 in my book.
— Regis n'est pas con (@RegisRwandanga) April 26, 2020
Django Unchained, Pulp Fiction, Inglorious Basterds... Anything by Quentin Tarantino. Also a bad guy with an Indian accent is hard to take serious, feels like u can negotiate your way out of it. (Which actually happens!)
— 浪人አንበሳ (@KaizokuNtore) April 26, 2020
Inglorious Basterds is my most recent favorite
— Ijaboryaweriguheijambo (@Bayavugeukobuc1) April 26, 2020
bourne ,Angel Has Fallen... u knw those kind 🙂
— ₵Ɏ₳ ₵Ɏ₳₦₳ 🎱 (@duturin) April 26, 2020



















TANGA IGITEKEREZO