Mu kiganiro umuyobozi wa Rwanda Cinema Centre, Eric Kabera yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko muri uyu mwaka bimirije imbere kwereka abanyarwanda ibihangano bikoreye (byabo).
Ati "Muri iyi Festival (iserukiramuco) twatoranyije filime 20 nyarwanda,zakozwe n’abanyarwanda, ziri mu kinyarwana kandi zikoze neza."
Yakomeje agira ati "Muri iyi festival harimo n’izindi filime z’amahanga. Mbere y’uko herekanwa filime ndende, hazajya habanza kwerekanwa Filime ngufi nyarwanda."
Shenge wakoze filime ‘Hora Mama’ yatangarije IGIHE ko iyo filime ivuga ku mwana w’umukobwa wicuruza atari ingeso ahubwo ari ugushaka amaramuko, ariko akaba yabivamo abonye ubufasha.
Naho Patrick wakoze filime Rayisi we ati "ni filime ivuga ku mugabo utwara igare afite ukuguru kumwe, aho byerekana ko kugira ubumuga bitavuze ko ntacyo umuntu ashoboye."
Incamake ya filime mpamo ntoya Rayisi https:
Iserukiramuco rya Sinema uyu mwaka rifite umwihariko ritandukaniyeho n’ayaribanjirije nk’uko bisobanurwa na Victor Kagimba uriyoboye.
Kagimba yagize ati "uyu mwaka hazaba harimo amahugurwa aho umuyobozi wa filime ukomoka mu Bwongereza Michael Radford azatanga amahugurwa (Master Class) ku bakora filime mu Rwanda."
Yakomeje avuga ko hazaba harimo kandi n’imirukabikorwa ry’amafoto (Photo exhibition) ry’umunyarwanda Ndegeya Cyrile hiyongereyeho ko hazerekanwa na filime Selma ivuga ku buzima bwa Martin Luther King.
Iyi festival yatangijwe ku mugaragaro na Dogiteri Vuningoma kuri iki cyumweru taliki ya 19 Nyakanga, ikazakomeza herekanwa Filime haba muri Kigali ndetse no mu turere twa Gicumbi, Musanze na Rwamagana.
Iserukiramuco rya sinema ririmo kubera mu Rwanda ku nshuro ya 11, rikaba ritegurwa na Rwanda Cinema Centre, hakazerekanwa Filime z’ubwoko butandukanye zigera kuri 60 harimo iz’abanyarwanda 20.
Insanganyamatsiko y’iserukiramuco ry’uyu mwaka wa 2015 iragira iti "Limitless" bisobanuye ko Filime nta mupaka igira aho iva ikagera.
Kumenya gahunda yo kureba filime wakanda hano



















TANGA IGITEKEREZO