Uyu mukinnyi wa filime usize abana babiri (Teta na Shaffy) yitabye Imana azize uburwayi bivugwa ko yari amaranye igihe kirekire.
Mu buhamya bwatanzwe, benshi bagarutse ku nzira banyuranyemo na Nyiramana ndetse n’uko umwe mu bana asize witwa Teta yamubyaye akina muri Seburikoko nawe atangira gukina muri iyi filime iri mu zikunzwe mu gihugu.
Nyiramana yakinnye muri filime zirimo ‘Seburikoko’ ‘Zirara zishya’, ‘i Kigali si ikigoma’ n’izindi.
Umubyeyi wa Nyiramana yagarutse ku buzima bwa nyuma bw’umwana we avuga ko yabyaye afite imyaka 20.
Uyu mubyeyi yavuze ko mbere y’uko Nyiramana yitaba Imana ijambo rya nyuma yamubwiye, yamusabye kumusengera ndetse birangiye nawe aramushimira ariko ijwi ridasohoka neza.
Uyu mubyeyi avuga ko yarwaje umukobwa we ukwezi kose n’ibyumweru bibiri ari kumwe n’umwuzukuru we (imfura ya Nyiramana) kugeza ashizemo umwuka.
Hashimiwe abantu batandukanye bagerageje gufasha Nyiramana barimo Niyitegeka Gratien [Papa Sava], Mugisha Emmanuel[Clapton Kibonke], Uwamahoro Antoinette [Siperansiya], n’abandi bari baturanye nawe.
Uwamahoro Antoinette [Siperansiya] wari uhagarariye abakina muri filime ya Seburikoko, yavuze ko umwaka ushize aribwo yamenye ko Nyiramana arwaye.
Ati “Naramuhamagaye mubwira ko yaza mu myitozo arambwira ati meze nabi ariko ndagerageza, mubaza icyabaye arabwira ati burya tukimara gukina Seburikoko nahise ndwara, namubwiye kubanza kujya kwa muganga ambwira ko bidakanganye.”
“Akazi twarimo kamaze iminsi 30 gusa dukina yakurira urubyiniro akikubita hasi tukiyaranja umwanya we tukawukina yakikubita hasi abantu bakagira ngo niko twabipanze. Naramubwiye nti Chantal (Nyiramana) wakwihanganye ukajya kwa muganga, akambwira ko tubanza kurangiza akazi.”
Akazi karangiye Nyiramana yabaye muri ubwo buzima amezi atanu nabwo agaruka mukazi ariko nabwo ameze nabi kugera n’aho hari aho byasabaga ko bamuterura kugira ngo ajye ku rubyiniro.
Uwamahoro Antoinette yamujyanye kwa murumuna we w’umuganga amuha imiti imufasha, nyuma yo gutora akabaraga yagiye kurwarira mu rugo gusa nyuma y’ibyumweru bibiri yarembye kurushaho ari nabwo yahamagaye abobakinanaga muri Seburikoko kuri telefone abasaba kumusengera.
Umuryango mugari ukina muri Seburikoko wasabwe kwita ku bana Nyiramana asize ndetse bishimangirwa n’uwaje ahagaririye Zacu Entertainment, wavuze ko bagiye kubitaho.
Muri uyu muhango Apotre Liliane yasabye abari baje gutabara umuryango wa Nyakubyara Chantal [Nyiramana] ko bakwitanga hashakishwa inkunga yo kwita ku basigaye birangira hakusanyijwe arenga 100,000 Frw.


![Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonke] yihanganisha Shaffy, umwana Nyakubyara Chantal asize](https://spipimg.igihe.com/jpg/mugisha_emmanuel_clapton_kibonke_yihanganisha_shaffy_umwana_nyakubyara_chantal_asize.jpg)
![Mugisha Emmanuel[Clapton Kibonke] yababajwe n'urupfu rwa Nyiramana bakinanaga muri Seburikoko](https://spipimg.igihe.com/jpg/mugisha_emmanuel_clapton_kibonke_yababajwe_n_urupfu_rwa_nyiramana_bakinanaga_muri_seburikoko.jpg)



![Zacu Entertainment yiyemeje gufasha abana Nyakubyara Chantal [Nyiramana] asize](https://spipimg.igihe.com/jpg/zacu_entertainment_yiyemeje_gufasha_abana_nyakubyara_chantal_nyiramana_asize.jpg)













![Umusizi Uwera Carine[Cadette] ashyira indabo ku mva Nyiramana uruhukiyemo](https://spipimg.igihe.com/jpg/umusizi_uwera_carine_cadette_ashyira_indabo_ku_mva_umubiri_wa_nyiramana_uruhukiyemo.jpg)



![Niyitegeka Gratien [Papa Sava] yababajwe n’urupfu rwa Nyiramana](https://spipimg.igihe.com/jpg/niyitegeka_gratien_papa_sava_avuga_ko_hari_abantu_bamubwiraga_ko_nyiramana_atapfuye_ahubwo_ari_filime_bibereyemo.jpg)
![Teta, umukobwa Nyakubyara Chantal [Nyiramana] yabyaye akina muri Seburikoko ndetse akaba yaratangiye gukina muri iyi filime iri mu zikunzwe mu gihugu](https://spipimg.igihe.com/jpg/teta_umukobwa_nyakubyara_chantal_nyiramana_yabyaye_akina_muri_seburikoko_ndetse_akaba_yaratangiye_gukina_muri_iyi_filime_iri_muzikunzwe_mu_gihugu.jpg)
![Shaffy imfura ya Nyakubyara Chantal [Nyiramana]](https://spipimg.igihe.com/jpg/shaffy_imfura_ya_nyakubyara_chantal_nyiramana_.jpg)
Video: Bizimana Confiance
Amafoto Kasiro Claude





Ibitekerezo 0