Mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2015 , umunsi umukinnyi wa film Saphine Kirenga yizihizagaho isabukuru y’amavuko, mu buryo butunguranye umusore bakundana yazanye impeta y’urukundo [Fiançailles] ayambika uyu mukobwa inshuti n’abavandimwe bose babireba.

Sebera Eric wambitse Kirenga Saphine impeta ya Fiançailles yamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda ubwo yari manager wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.

Mu buryo bwatunguye benshi, Sebera Eric na we wari mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Kirenga Saphine, yaciye bugufi imbere y’umukunzi we amusaba ko yamwerera akayimwambika ndetse bagakaza imbaraga mu rugendo rw’urukundo.

Umukobwa yabanje gusabwa n'ibyishimo
Umukobwa yabanje gusabwa n'ibyishimo

Uyu mukobwa uzwi muri film yitwa ‘Sakabaka’ yabanje kurira, afatwa n’ikiniga kivanzemo ibitwenge byagaragaraga ku maso. Atajijinganyije, Saphine Kirenga yakiriye iyi mpeta ndetse yemerera umusore ko ari we rukundo rwe rw’isezerano kuva ubu n’iteka ryose.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’uyu mukobwa, hari bagenzi be b’abaganga bakorana ku bitaro bya Kibagabaga, abakinnyi bazwi muri film zo mu Rwanda n’ibindi byamamare bitandukanye.

Muri ibi birori babaga bongorerana utugambo tw'urukundo buri mwanya
Muri ibi birori babaga bongorerana utugambo tw'urukundo buri mwanya
Kirenga yambitswe iy'urudashira
Kirenga yambitswe iy'urudashira
Sebera wabaye Manager wa Rafiki ni we wambitse impeta y'urukundo Kirenga Saphine
Sebera wabaye Manager wa Rafiki ni we wambitse impeta y'urukundo Kirenga Saphine
Ubwo umusore yari agiye kwambika impeta umukunzi we
Ubwo umusore yari agiye kwambika impeta umukunzi we
Yayimwambitse inshuti n'abavandimwe babireba
Yayimwambitse inshuti n'abavandimwe babireba
Kirenga n'umukunzi we bari mu munyenga w'urukundo
Kirenga n'umukunzi we bari mu munyenga w'urukundo