Mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2015 , umunsi umukinnyi wa film Saphine Kirenga yizihizagaho isabukuru y’amavuko, mu buryo butunguranye umusore bakundana yazanye impeta y’urukundo [Fiançailles] ayambika uyu mukobwa inshuti n’abavandimwe bose babireba.
Sebera Eric wambitse Kirenga Saphine impeta ya Fiançailles yamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda ubwo yari manager wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.
Mu buryo bwatunguye benshi, Sebera Eric na we wari mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Kirenga Saphine, yaciye bugufi imbere y’umukunzi we amusaba ko yamwerera akayimwambika ndetse bagakaza imbaraga mu rugendo rw’urukundo.
Uyu mukobwa uzwi muri film yitwa ‘Sakabaka’ yabanje kurira, afatwa n’ikiniga kivanzemo ibitwenge byagaragaraga ku maso. Atajijinganyije, Saphine Kirenga yakiriye iyi mpeta ndetse yemerera umusore ko ari we rukundo rwe rw’isezerano kuva ubu n’iteka ryose.
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’uyu mukobwa, hari bagenzi be b’abaganga bakorana ku bitaro bya Kibagabaga, abakinnyi bazwi muri film zo mu Rwanda n’ibindi byamamare bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO