00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hakozwe filime igaruka ku ipfunwe ry’abanyara ku buriri ari bakuru

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 November 2025 saa 07:29
Yasuwe :

Umwanditsi wa filime nyarwanda, Deborah Ishimwe, yamuritse umushinga mushya wa filime yise “Bedwetter”, igaruka ku kibazo gikomerera abantu bamwe bakuze ndetse gikunze gutera ipfunwe cyo kunyara ku buriri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Deborah Ishimwe, yavuze ko icyamuteye gukora iyi filime ari ubushake bwo gushyira ku mugaragaro ubuzima bw’abantu bakunze gucirwa urubanza ku kibazo cyo kunyara ku buriri kibabaho batabigizemo uruhare.

Ati “Ni ikibazo abantu benshi bapfukirana kubera isoni. Rimwe na rimwe sosiyete ihita ibashyiraho ikibazo cyo kutagira isuku, nyamara ni ikibazo gishobora kuvurwa. Nashatse kwerekana urugendo rw’uhangana n’isoni, agasuzuguro, ndetse no guhutazwa n’umuryango, ariko akabona ubutwari bwo kwisubiza icyizere.”

Uyu mukobwa avuga ko filime ye igamije gusaba abantu kumva ko ikibazo atari umuntu ufite ubu burwayi, ahubwo ari ikibazo cy’ubuzima gifite igisubizo.

Yakomeje avuga ko abantu benshi baba mu gahinda n’ipfunwe bitewe no gucirwa urubanza, bigatuma ikibazo kirushaho kubaremereye.

Ati “Nashakaga kwereka abantu ko abantu bafite ibibazo bibabangamira mu buzima (nko kunyara ku buriri) badakwiye gucibwa urubanza, gusuzugurwa cyangwa guteshwa agaciro. Ni filime isaba sosiyete kumva ko ikibazo atari umuntu, ko buri wese ahura n’ibigeragezo bitagaragara inyuma kandi hari igihe bikomoka ku buzima bwo mu mutwe cyangwa ubuzima bw’umubiri basanzwe badafite ubushobozi bwo kugenzura.”

Nubwo benshi bibaza niba yaba ari inkuru yigeze kunyuramo ubwe, Deborah Ishimwe asobanura ko filime ishingiye ku nkuru z’abaturage n’ibibera mu miryango muri rusange.

Ati “Iyi nkuru ntabwo ari iy’ubuzima bwanjye bwite, ahubwo nayikuye mu buzima busanzwe tubona buri munsi mu miryango yacu, abaturanyi ndetse n’inkuru z’abantu twumva. Nifuje kubishyira mu buryo bwa sinema kugira ngo bitange isomo rinini.”

Deborah avuga ko imbogamizi zikomeye yahuye nazo mu gutunganya iyi filime zari ebyiri, zirimo guhuza inkuru n’imyitwarire y’abakinnyi ku buryo ubutumwa bugera ku bantu neza. Ikindi ni uburyo bwo kubona ibikoresho bihagije byo gutunganya filime ku rwego rwo hejuru.

Bedwetter irimo abakinnyi b’imena barimo Ishimwe Deborah ubwe, Antoinette Uwmamahoro (Intare yingore), Aisha Inkindi, D’Amour Selemani n’abandi basanzwe bazwi muri sinema nyarwanda.

Deborah Ishimwe avuga ko yabahisemo kubera ubuhanga n’ubushobozi bwo kwinjira mu mwanya w’umukinnyi, no kugaragaza amarangamutima akomeye akenewe muri iyi filime yibanda ku buzima bw’imbere bw’umuntu.

Avuga ko aho “Bedwetter” itandukaniye n’indi mishinga ya Deborah Ishimwe nka “Nyuma y’Impeta” na “Amahitamo Agoye”, yakoresheje inkuru ifite uburemere bw’umutima, idakunda kugarukwaho muri sinema nyarwanda.

Deborah Ishimwe yemeza ko iyi filime izafasha gufungura amayira mashya yo gukora inkuru zireba imibereho y’Abanyarwanda mu buryo bwimbitse, ntizishingire ku buzima busanzwe n’urukundo gusa, ahubwo zigakora ku bibazo bikomeye sosiyete ikunze kwirengagiza.

Avuga ko yizeye ko izashishikariza abandi bakora sinema gutinyuka gukora inkuru zifite umwihariko, zicukumbuye kandi zireba ubuzima bw’abantu mu buryo butari busanzwe mu ruganda rwa filime mu Rwanda.

Reba ‘Bedwetter’ ivuga ku ipfunwe riterwa no kunyara ku buriri uri mukuru

D’Amour Seleman ni umwe mu bagaragara muri iyi nshya ya Ishimwe Deborah
Antoinette Uwamahoro wamamaye nka Intare y'Ingore ni umwe mu bagaragara muri iyi filime
Aisha Inkindi agaragara muri iyi filime
Deborah Ishimwe niwe wagize igitekerezo cy'iyi filime yise 'Bedwetter'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages