Mu mujyi wa Kigali herekanywe filimi y’ukuri (a documentary film) yitwa “I’m Breathing” ivuga ku mugabo witwa Neil Platt uheruka gupfa mu 2009, afite imyaka 33, azize indwara kugeza n’ubu itaramenyekana, ariko hakekwa ko yaba iterwa n’iyangirika ry’ikirere.
Iyi filimi yerekanywe ku Isomero ry’igihugu ku Kacyiru, ku wa 21 Kamena 2013, umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bukangurambaga bw’iyi ndwara atazwi neza yitwa MND (Motor Neurone Disease) inazwi ku izina rya ALS (Lou Gehrig’s disease).
Mu ncamake yayo, filimi “I’m Breathing” ivuga ku mugabo witwa Neil Platt urwara indwara yo kuremara (paralysé) bihereye ku mano, bikagenda bizamuka umubiri wose kugeza ku mutwe aho apfa atakivuga. Apfa asize umugore we Louise n’umuhungu babyaranye witwa Oscar uba ufite imyaka itatu gusa.
Iyi ndwara nta muti, nta rukingo kandi ntiharamenywa neza ikiyitera n’ubwo bikekwa ko yaba iterwa n’imyuka ihumanye iva ku iyangirika ry’ikirere, ibyuka bibi biva mu ihindandagurika ry’ikirere.
Aganira na IGIHE, Uwayezu Olivier, usanzwe atunganya amafilimi ari na we wafashe iya mbere ngo ayerekane bwa mbere mu Rwanda, yavuze ko yamenyanye na McKinnon na Emma Davie bakoze iyi filimi binyuze kuri internet, nuko bakamusaba ko yazerekanwa muri Kigali.
Kigali iri mu mijyi 6 yerekanywemo iyi filimi muri Afurika no mu bihugu 168 byayerekanywemo ku Isi kuri uyu munsi.
Uwayezu avuga ko berekanye iyi filimi ngo bakangurire n’Abanyarwanda kumenya ko iyo ndwara ihari, kandi ko nta muti nta n’urukingo, bityo babashe gutanga amafaranga ngo ikorweho ubushakashatsi bwimbitse. Avuga ko hazashakwa undi munsi iyi filimi ikongera ikerekanwa i Kigali.
Ubwo herekanwaga iyi filimi, hatanzwe ubuhamya bwa bamwe mu bafite abarwayi abaganga babwiye ko baburiwe indwara; bikekwa ko no mu Rwanda iyo ndwara yaba ihari.
Umwe mu batanze ubuhamya ni uwitwa Malik, aho agira ati “Narebye iyi filimi nsanga bisa neza n’uburwayi bw’umuturanyi wanjye umaze amezi atandatu atava aho ari, kandi na we kwa muganga babuze indwara adwaye.”
Ushaka ibisobanuro birambuye watwandikira kuri [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO