00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukarujanga yibarutse umukobwa

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 18 October 2014 saa 04:02
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira nibwo Hyacinthe Mujawamariya uzwi nka Mukarujanga muri sinema mu Rwanda yibarutse imfura ye.
Amakuru IGIHE ihabwa n’inshuti za Mukarujanga zari zamuherekeje ku bitaro bya CHUK ari naho yabyariye, avuga ko we n’umwana bameze neza. Ku bitaro yari yaherekejwe na nyina na zimwe munshuti ze bakinana filime.
Mukarujanga wibarutse nta mbogamizi na nke ahuye na zo mu kubyara, yari amaze ibyumweru bibiri atangarije IGIHE ko (…)

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira nibwo Hyacinthe Mujawamariya uzwi nka Mukarujanga muri sinema mu Rwanda yibarutse imfura ye.

Amakuru IGIHE ihabwa n’inshuti za Mukarujanga zari zamuherekeje ku bitaro bya CHUK ari naho yabyariye, avuga ko we n’umwana bameze neza. Ku bitaro yari yaherekejwe na nyina na zimwe munshuti ze bakinana filime.

Mukarujanga wibarutse nta mbogamizi na nke ahuye na zo mu kubyara, yari amaze ibyumweru bibiri atangarije IGIHE ko atwite inda y’umusore bakundana bisanzwe ndetse kugeza ubu ngo yishimiye kwitwa umubyeyi.

Ubwo aheruka kuganira na IGIHE yagize ati “Sha nibyo. Ndatwite, nzibaruka mu minsi mike . Ni vuba byo da ariko sindamenya neza umunsi. Se w’umwana ni umusore w’inshuti yanjye bisanzwe”

Umusore wateye inda uyu mukobwa ngo yitwa Mubarack ndetse basigaye babana mu nzu rimwe na rimwe nk’umugore n’umugabo nubwo batararushinga.

Aryamana n’uyu musore bwa mbere, Mukarujanga ngo yabikoze agerageza kureba niba koko abyara nyuma y’igihe kini yari amaze acibwa intege n’inshuti ze zahoraga zimubwira ko umubyibuho we utazatuma asama.

Hyacinthe Mujawamariya yamenyekanye muri filime ‘Haranira kubaho’ aho yakinaga ari umugore wa Samusure agahora atongana na Kanyombya wari umukozi we wo mu rugo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages