Ibi M Iréné yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma nyo gushyira hanze integuza ya filime ‘Isereri’ izatangira gusohoka ku wa 4 Gicurasi 2026.
Aha yagize ati “Dufite sosiyete yitwa MIE Entertainment, iyi rero ibamo igice cy’ikinyamakuru, igice cy’umuziki gifasha abahanzi cyane ko hari abo twagiye dukorana kandi muzi. Twifuzaga rero kwagura ibikorwa byacu tukinjira no muri sinema.”
M Iréné wamenyekanye mu itangazamakuru azwi nanone mu gufasha abanyempano banyuranye barimo abahanzi batandukanye yagiye amurikira abakunzi b’imyidagaduro.
Uyu musore yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Vestine na Dorcas batangiranye urugendo kugeza ubwo babaye ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Uko yagiye afasha abanyempano banyuranye mu muziki, M Iréné yavuze ko ari na ko yifuza gufasha abafite impano muri sinema binyuze muri filime ze.
Uretse ‘Isereri’ M Iréné, ahamya ko afite n’izindi zinyuranye yitegura gukora mu minsi iri imbere zose akazajya anyuzamo abanyempano banyuranye.
Iyi filime ya mbere ya M Iréné izaba igaragaramo abasanganywe amazina mu myidagaduro y’u Rwanda nka Inkindi Nadine Aisha, Nyabitanga Nicole n’abandi benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!