‘Back to Jesus Film Production’ bakoze filimi yabo ya kabiri bise “Ni ko zubakwa” ivuga ku ngaruka zigera ku muryango bitewe no gucana inyuma kw’abashakanye biri kugenda bifata indi ntera.
Umuyobozi wa Back to Jesus Film Production, Yvette Nana, yatangarije IGIHE ko bakoze iyi filimi bafite intego yo kubaka imiryango, kuko gucana inyuma kw’abashakanye biri kubaho muri iki gihe.
Yagize ati:” Muri iyi filimi, twashatse kwerekana ingaruka mbi zigera ku bana by’umwihariko n’umuryango muri rusange; zirimo ubukene, guhangayika kw’abana, kubura amahoro mu muryango, n’ibindi, bitewe no gucana inyuma kw’abashakanye. Twayikoze dufite intego yo kubaka imiryango, kuko ari kimwe mu bibazo by’ingutu bigaragara cyane mu miryango yo muri ibi bihe turimo.”
Muri iyi filimi, bifashishije abahanzi basanzwe bakunzwe bakora inidirimbo zihimbaza Imana nka Patrick Nyamitali na Theo ‘Bosebabireba’ Uwiringiyimana, ndetse na Jackson Mucyo usanzwe umenyerewe mu mwuga wa Sinema hano mu Rwanda.
‘Ni ko zubakwa’ ni filimi imara isaha imwe n’iminota 50, yanditswe na Yvette Nana Doruwase, iyoborwa na Ndayisaba Maurice , ikaba igera ku isoko kuri uyu wa mbere tariki 22 Mata 2013.



















TANGA IGITEKEREZO