Uyu mukinnyi wa filime yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye na Niyigena Daniel barushinze ku wa 2 Ukwakira 2022.
Uyu mwana w’umukobwa yavutse mu rukerera rwa tariki 18 Kamena 2023.
Niyomubyeyi Noëlla asanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga biturutse kuri filime zitandukanye akinamo ndetse n’ikimero cye gitangarirwa na benshi.
Yatangiye gukina filime mu 2016 ubwo yakinaga mu yitwa Virunga High School yatambukaga kuri Lemigo TV.
Nyuma yo kubona hari abishimiye uburyo akina filime nibwo yafashe iya mbere ajya gukora igeragezwa muri filime ya "Seburikoko" itambuka kuri Televiziyo y’Igihugu aza no kuritsinda.
Filme y’uruhererekane "Papa Sava" ni yo yamugize ikimenyabose mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!