00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Penelope Cruz ni we mugore ukurura abagabo kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 14 October 2014 saa 04:36
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime Penelope Cruz ni we watoranyijwe n’ikinyamakuru Esquire nk’umugore ukurura abagabo kurusha abandi ku Isi nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Esquire cyo muri Amerika.
Penelope Cruz , Umunya-Espagne yakunzwe cyane muri filime The Counselor ari nayo aheruka kugaragaramo akinana n’umugabo we Javier Bardem.
Mu buzima bwa Penelope Cruz ntiyigeze atekereza ko yazabona uyu mwanya akayobora abagore bose nk’umugore ufite ikimero gikurura abagabo bose ku Isi gusa (…)

Umukinnyi wa filime Penelope Cruz ni we watoranyijwe n’ikinyamakuru Esquire nk’umugore ukurura abagabo kurusha abandi ku Isi nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Esquire cyo muri Amerika.

Penelope Cruz , Umunya-Espagne yakunzwe cyane muri filime The Counselor ari nayo aheruka kugaragaramo akinana n’umugabo we Javier Bardem.

Mu buzima bwa Penelope Cruz ntiyigeze atekereza ko yazabona uyu mwanya akayobora abagore bose nk’umugore ufite ikimero gikurura abagabo bose ku Isi gusa yakuranye inzozi zo kuzakina filime akaba icyamamare cyubatse amateka ku Isi nose abigezeho.

Nubwo yamamaye muri sinema ndetse akaba agizwe umugore ukomeye ku Isi ngo yiyumvamo ubushake bwo kwitwa umubyeyi kurusha uko yakwitwa umugore ukurura abagabo.

Ati “Uko imyaka igende ishira niko ubushake bwo gukina filime bugende bugabanyuka kuko nishimira kuba nakwitwa umubyeyi mwiza kurenza uko nakwitwa umugore ushamaje cyangwa ukurura abagabo.”

Penelope w’imyaka 40 ni umugore wa Javier Barden , bafitanye abana babiri Leonardo w’imyaka itatu na Luna w’amezi 14.

Uyu mugore udakunze kuvuga ku buzima bwe bwite cyangwa uburyo abanyemo n’umuryango we, akenshi iyo abibajijwe akunda gusubiza ati “Ibyo ni byacu gusa nta wundi bireba”

Ikintu akunda mu buzima bwe kandi yishimira kubera akamaro kimufitiye, ni umuco wo kugira gahunda no kubahiriza igihe.

Penelope abaye umugore wa 11 utwaye uyu mwanya nyuma ya Angelina Jolie. Usibye Rihanna, Minka Kelly abandi bose batwaye iyi myanya bari abagore ndetse bafite abana. Mu mwaka wa 2013 uyu mwanya wegukanwe n’icyamamare muri Sinema yo muri Amerika Scarlett Johansson.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages