00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robert De Niro yatandukanye n’umugore we nyuma y’imyaka isaga 20 bashyingiranwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 November 2018 saa 09:46
Yasuwe :

Robert De Niro, icyamamare mu gukina film ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatandukanye n’umugore we Grace Hightower nyuma y’imyaka isaga 20 bashyingiranwe.

Mu 1997 nibwo De Niro wamenyekanye muri film zakunzwe cyane nka The Godfather Part II (1974) na Raging Bull (1980) zamuhesheje ibihembo bya Oscars, yashakanye na Hightower.

Batandukanye mu gihe bari bafitanye abana babiri barimo Elliott w’imyaka 20 na Helen Grace ufite itandatu. Umwe mu nshuti zabo za hafi niwe watanze amakuru ku gutandukana kwabo.

People Magazine ivuga ko atari ubwa mbere aba bombi bahura n’ibibazo bituma biyemeza gushyira iherezo ku mubano wabo, kuko mu 1999 De Niro yasabye gatanya ariko nyuma bakaza kwiyunga ndetse mu 2004 bagasubiramo isezerano ryabo.

Ibyo gutandukana kwabo bitangajwe mu gihe we na Hightower baherukaga kugaragara mu ruhame bari kumwe muri Kamena ubwo bari bitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo bya Tony.

Uyu si we mugore wa mbere wa De Niro w’imyaka 75 uherutse kugarara muri film yitwa ‘Dirty Grandpa’ yinjije asaga miliyoni 105.2 z’amadolari, yashakanye nawe kuko mu 1988 yatandukanye na Diahnne Abbott bari barashakanye mu 1976.

De Niro na Abbott bafitanye abana babiri aribo Drena w’imyaka 47 na Raphael ufite 42. Afite kandi impanga Aaron na Julian yabyaranye na Touki Smith wari umukunzi we mu 1995.

De Niro na Hightower batandukanye nyuma y'imyaka isaga 20 bashyingiranwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages