Kuwa 12 Nyakanga 2014, mu Rwanda hatangijwe iserukiramuco rya sinema rya Rwanda Film Festival (RFF) rikaba ryasojwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu Tariki18 Nyakanga 2014 herekanwa filime ivuga ku buzima bwa nyakwigendera Nelson Mandela.
Ubwo Rwanda Film Festival yatangizwaga ku mugaragaro kuri iyi nshuro ya 10 , filime Intore niyo yerekanwe bwa mbere ikaba yarakozwe na Eric Kabera.
Iyi filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’inzira u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka kugeza ubu. Nyuma y’iyi filime herekanwe izindi zigera kuri 70 harimo izigaruka ku mateka y’u Rwanda, izivuga ku mico itandukanye yo ku Isi hamwe n’izibanda ku rubyiruko.
Kuruyu wa gatanu nibw Rwanda film festival yashojwe ku mugaragaro muri century cinema KCT.Iyi Rwanda film festival ikaba yaratangijwe kuya 12/07/2014 aho yari igamije kwerekana zimwe muri film zakozwe n’abanyarwanda ndetse banishimira intabwe nziza film nyarwanda zimaze gutera.
Mu muhango wo gusoza iri serukiramuco wabereye muri Century Cinema mu nyubako ya Kigali City Tower hatanzwe ibihembo by’ishimwe ku bantu batandukanye bagize uruhare rukomeye mu guha imbaraga sinema muri iyi myaka 10 iri serukiramuco rimaze gusa kuri ubu bamwe ntibagikora sinema. Mu bashimiwe uruhare rukomeye bagize harimo: Bruce, Joseph Jatta, Jolie Murenzi, Olivier Nduwayezu, Raymond Kalisa n’abandi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Jolie Murenzi , umwe mu bahawe ibihembo, yavuze ko byamwongereye ingufu zo gukora sinema ndetse anashishikariza abakora sinema n’abakiri bato by’umwihariko kwiga sinema kubera agacio gakomeye amaze kuyibonamo.
Ati, “Igihembo nahawe si icya Festival, nahembewe imyaka 15 maze muri sinema nyarwanda. Impamvu nyamukuru nahembwe ni filime nakoze yagiye ihembwa kenshi ku Isi yitwa Shake the hands with the devil. Muri iyi myaka 10 festival imaze iba nari Art Director wayo, nabyo ni ikintu gikomeye kandi nishimiye igikombe nahawe kuko byanyongereye ingufu. Turi Abanyarwanda bake bakora filime zo hanze nkaba mboneyeho umwanya wo gusaba abakiri bato kwiga sinema bakava mu gukora izi tubona ku mihanda ahubwo tugakora iziri ku rwego mpuzamahanga.”
Uyu muhango wasojwe no kwerekana filime Mandela:Long walk to freedom yayobowe na Justin Chadwick. Muri iyi film hagaragazwa inzira ikomeye Mandela yanyuzemo kugira ngo agere ku ntego ye, ubuzima bwe nk’umukinnyi w’umukino wa box, uburyo yakundaga umuryango we anaharanira iterambere rya Afurika muri rusange. Kuri uyu munsi herekaniweho iyi filime hizihizwaga umunsi w’amavuko wa nyakwigendera Mandela wari kuba yujuje imyaka 96 iyo aba akiri ku Isi.
Ifoto hejuru: Bamwe mu bitabiriye ibi birori



















TANGA IGITEKEREZO