Uyu mukinnyi, ukomoka muri Nouvelle-Zélande, yamamaye muri filime zirimo ‘Jurassic Park’, ‘The Hunt For Red October’ na ‘The Piano’, yapfuye afite imyaka 78 y’amavuko.
Nk’uko umuryango we wabitangaje ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sam Neill yari yajyanywe mu bitaro by’i Sydney muri Australia, kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, ari na ho yaguye.
Yavukiye muri Irlande akurira muri Nouvelle-Zélande. Yari amaze igihe akize indwara ya kanseri yo mu maraso kuva muri Mata 2026. Icyo yazize ntabwo cyahise gitangazwa.
Neill yatangiye umwuga wo gukina filime mu 1977, agira uruhare mu zirimo "Sleeping Dogs", "My Brilliant Career", "The Omen" na "The Final Conflict". Mu 1989, yakinannye na Nicole Kidman mu yitwa "Dead Calm."
Mu 1990, Neill yakinnye muri "The Hunt for Red October" ari nk’umusirikare wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete witwaga ‘Captain’ Vasily Borodin.
Mu 1993, yagize umwaka mwiza cyane muri sinema dore ko yahawe umwanya wo gukina nka Dr. Alan Grant muri filime yitwa Jurassic Park yakozwe na Steven Spielberg. Muri uwo mwaka kandi, yanakinnye mu yitwa "The Piano” yakozwe na Jane Campion.
Neill yakomeje umwuga we muri sinema mu myaka ya za 1990 ndetse akina nk’umukinnyi mukuru mu zirimo "Mouth of Madness", "Event Horizon", "The Horse Whisperer" na "Bicentennial Man". Mu 2022, Neill yongeye gukina nka Dr. Grant mu yitwa "Jurassic World Dominion".
Yanakoze mu zirimo ‘Godzilla x Kong: Supernova’ na ‘The Last Resort’ zombi zizasohoka mu 2027.
Usibye filime, Neill yanakoze mu biganiro bya televiziyo bitandukanye birimo "Reilly: Ace of Spies", "The Tudors", "Peaky Blinders", na "Apples Never Fall".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!