00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sarah Kampi wamamaye muri ‘Impanga Series’ yashyize hanze filime ye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 January 2026 saa 06:43
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime Sarah Kampi, wamenyekanye cyane yitwa Micky mu “Impanga Series” yanyuze kuri YouTube na Televiziyo y’u Rwanda (RTV), yatangiye umwaka wa 2026 ashyira hanze filime ye nshya yise “Toxic”, avuga ko yayikoze agamije gushyira mu bikorwa inzozi yakuranye zo gukora sinema.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sarah Kampi yavuze ko Toxic ari filime ifite ubutumwa ku buzima bw’abantu, by’umwihariko ku mibanire irimo guhozanya ku nkeke, anagaragaza ko ari imwe mu mishinga yishimira cyane kuva yinjiye muri sinema.

Uyu mukobwa avuga ko nubwo atari umuntu ukunda kwigaragaza cyane, impano yo gukina filime yayimenye ko ayifitemo akiri muto, bituma afata icyemezo cyo kuyikurikirana aho kuyihisha.

Ati “Nakuze nkunda cyane kureba filime no gukurikiranira hafi ibyazo. Byari inzozi zanjye zo kuzaba umukinnyi wa sinema, nubwo nabonaga bitoroshye.”

Sarah Kampi yinjiye mu ruganda rwa sinema mu 2020, atangirira muri ‘Impanga Series’ ya Bahavu Jeannette , yaciye kuri YouTube ndetse no kuri RTV.

Avuga ko iyo filime yamuhaye amahirwe akomeye yo kumenyekana no gukorana n’abantu bafite amazina azwi mu ruganda rwa sinema nyarwanda.

Ati “Nyuma yo kuyigaragaramo byaranyoroheye cyane kuko natangiriye muri filime irimo abakinnyi bafite uburambe n’amazina akomeye, bituma niga byinshi mu gihe gito.”

Nyuma ya Impanga Series, Sarah Kampi yakomeje kugaragara mu zindi filime zitandukanye zirimo ‘Bad Choice’, ‘Isi Dutuye’, ‘My Father In Law’ ndetse na ‘Hidden Series’, aho yagiye agaragaza impinduka mu mikinire ye no kwagura impano ye.

Uyu mukinnyi wa filime avuga ko kimwe mu bintu bikomeye byamufashije gukomeza muri sinema ari ukwizera inzozi ze no guhabwa umwanya mu gihe cya Guma mu Rugo, aho yafashe umwanzuro wo gushaka amahirwe yo gukina filime aho kuyategereza.

Sarah Kampi yanakoresheje umwanya asaba ababyeyi gushyigikira abana babo mu mpano baba bafite aho kubaca intege.

Ati “Ikintu cy’ingenzi ni ukumva icyo umwana ashaka. Iyo akoze ikintu adakunda, biramugora cyane. Ariko iyo akora icyo akunda, n’iyo ibihe bigoye bije arihangana agakomereza aho.”

Ku rubyiruko rwifuza kwinjira mu mwuga wa sinema, Sarah Kampi yarugiriye inama yo kuwujyamo rufite urukundo n’ishyaka rikomeye bya nyabyo, aho kuba icyifuzo cyo kumenyekana gusa.

Toxic ni imwe muri filime zitezweho gutanga ishusho nshya ku mpano ye.

Igaruka ku nkuru y’umukobwa witwa Evie ukundana n’umusore witwa Walein ariko uwo musore agamije kwihimura kuri se w’uwo mukobwa we atabizi.

Sarah Kampi ni umwe mu bakobwa bo kwitega muri sinema nyarwanda
Sarah Kampi wamamaye mu ‘Impanga Series’ yatangiranye umwaka filime nshya
Nyuma yo kugaragara muri filime zagacishijeho ubu Sarah Kampi yashyize hanze iye
Sarah Kampi yamamaye muri filime zitandukanye zakunzwe
Sarah Kampi yashyize hanze filime ye nshya yise “Toxic”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages