Schwarzenegger azwi cyane muri filime zitandukanye yagiye akinamo nka “Predator”, “Commando”, “Terminator” n’izindi. Yanabaye Guverineri wa 38 wa Leta ya California mu gihe cy’imyaka irenga irindwi.
Uyu mugabo w’imyaka 70, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko yatangiye koroherwa nubwo ataramererwa neza nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Schwarzenegger yaherukaga kubagwa umutsi wa “pulmonic valve” muri Werurwe uyu mwaka.
Yagize ati “Nifuje ko mumenya ko natangiye kumererwa neza. Sinavuga n’imbaraga zose ko merewe neza cyane, kuko ntarakira neza. Kumererwa neza bisesuye ni indi ngingo gusa ubu natangiye koroherwa.”
Umuvugizi wa Arnold Schwarzenegger witwa Daniel Ketchell, yavuze ko uyu mukinnyi wa filime w’ikirangirire nyuma yo kubagwa ubu afite icyizere cy’ubuzima abishingiye ku ijambo yavuze akiva mu buriri bwo kwa muganga aho yagize ati “Ubu ndagarutse.”
Schwarzenegger yashimiye abamwifurije ineza bose, abamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha mu nyandiko, imvugo ndetse n’abamuhamagaye bamwifuriza kurwara ubukira mu magambo amusubiza intege. Yanavuze ko abaganga bamwitayeho mu gihe cy’uburwayi bwe bamukoze ku mutima.



















TANGA IGITEKEREZO