Umwe mu bakinnyi ba filimi wakunzwe cyane Arnord Schwarzenegger ndetse wanabaye umuyobozi mukuru w’umujyi wa Califonia wagaraye akina Filimi ya “Terminator” ibice byabanje uko ari bine, yongeye guhamagarwa ko yazakina muri Terminator 5.
Nk’uko byatangajwe n’imbuga zitandukanye Arnord Schwarzenegger w’imyaka 65 yatanze ayo makuru ko azagaragara muri iyo filimi ubwo yari muri Australiya.
Arnord Schwarzenegger yagize ati: “Ndishimye cyane kuba iyi Studio yifuza ko nzaba ndi muri iyi Filimi ya Terminator ndetse no kuba arinjye uzaba Terminator muri iyi Filimi izafatwa amashusho mur kwezi kwa Mutarama 2014.
Iyi ikazaba ari inshuro ya kane Arnord Schwarzenegger agaragaye muri Filimi ya Terminator nyuma yaho atagaragaye muri Terminator ya kane kubera ko yari yahawe inshingano zindi zo kuba Guverineri wa California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kurikira uko yabyakiriye.



















TANGA IGITEKEREZO