00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sherrie Silver yifashishijwe muri filime irimo Rihanna na Childish Gambino

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 17 April 2019 saa 04:52
Yasuwe :

Umubyinnyi w’umunyarwandakazi Sherrie Silver yifashishijwe muri filime yitwa “Guava Island” y’umuhanzi Donald Glover [Childish Gambino] na Rihanna.

Iyi filime imara iminota 55 ntirajya hanze gusa yerekanywe bwa mbere mu iserukiramuco rya Coachella ryabaye mu cyumweru gishize.

Yayobowe na Hiro Murai wakoze kuri zindi filime nka “Atlanta”, “Barry” anakora ku mashusho y’indirimbo ya Childish Gambino yitwa “This America” yatwaye ibihembo bya Grammy Awards mu 2018.

Yatangiye gukorerwa muri Cuba mu mpeshyi z’umwaka ushize. Yakinwe mo na Childish Gambino, Rihanna, Letitia Wright wamenyekanye muri Filime ya Black Panther na Nonso Anozie wakinnye muri “Game Of Thrones” n’abandi batandukanye.

Umunyarwandakazi Sherrie umaze kuba icyogere ku Isi mu kubyina by’umwihariko akaba yarabyinnye mu mashusho y’indirimbo “This America” ya Childish Gambino nawe arimo.

Abinyujije kuri Instagram Sherrie Silver yagaragaje ko atewe ishema no kugaragara muri iyi filime yahuriwemo n’ibihangange ku Isi.

“Guavana Island” ni ikirwa kiba cyarahanzwe n’imana z’abakurambere baba baragiye kuba ahitaruye ibyaha by’abantu n’intambara ariko bikabasangayo bikababuza umudendezo.

Rihanna akina yitwa Kofi Novia, umudozi uba ukundana n’umuhanzi Deni Maroon ari we Childish Gambino. Indirimbo za Deni zihuza ibyiciro bitandukanye by’abakozi bo kuri iki kirwa, baba bakoreshwa imirimo y’uburetwa n’umunyagitugu witwa Red Cargo ari we Nonsi Anozie.

Deni aba afite inzozi z’uko umunsi umwe azahungana umukunzi we Kofi, bakabaho mu buzima bwiza bisanzuye. Uyu munyangitugu, Red, amenya imigambi ya Deni yo kuzana impinduramatwara agashaka kumwica.

Red ategeka uyu muhanzi kureka gukomeza kuririmba ariko ntabyubahirize, ahubwo agategura iserukiramuco aho ataramira abo bakozi. Uyu musore aba yarishyizemo ko azicwa, ku buryo aba yizera ko n’ubwo yapfa indirimbo ze zazasigara kandi zikunga ba rubanda rugufi n’abategetsi babakandimiza.

Variety dukesha iyi nkuru yanditse ko iyi filime ifite amahirwe menshi yo kwegukana bya Emmy Awards.

Rihanna na Childsh Gambino nibo bakinnyi b'imena muri iyi filime
Sherrie Silver azagaragara muri Guana Island nk'umubyinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages