Uruganda rwa Sinema rwabengutswe na DC Pictures ya Musing Derick Tenn, Umuyobozi wa Filime wo muri Cameroun na Sosiyete La Diffusion des Créations Audiovisuelles Indépendantes (ADCAI) ya Farid Dms Debah Umunya-Algeria ukorera filime mu Bufaransa.
Ibi bigo byatangiye gukorana na Sosiyete ya Ikirenga Art and Culture Promotion yari isanzwe itegura Iserukiramuco rya Sinema n’Ubukerarugendo mu Rwanda n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’inganda ndangamuco.
Amasezerano bagiranye ni agamije kwagura isoko rya Sinema Nyarwanda ndetse no gukorana ku mishinga itandukanye ya filime zizakorerwa mu Rwanda.
Hakizimana Pierre uyobora Ikirenga Arts and Culture Promotion yatangarije IGIHE ko bimwe mu bikubiye mu masezerano yagiranye na Musing Derick Tenn ndetse na Farid Dms Debah harimo gufasha Sinema Nyarwanda kubona isoko mu bihugu bakoreramo binyuze mu bigo bashinze.
Ati “Tuzajya dukorana mu bijyanye no kumenyekanisha filime zacu mu bihugu byabo ndetse na bo hari imishinga ijyanye na sinema tuzafatanya harimo kuzitunganya hagamijwe gukora filime zifite ireme.”
“Tuzanafatanya mu kungura ubumenyi abanyeshuri dusanzwe duhugura mu bijyanye na sinema, ndetse ibi bigo byabo bizajya byohereza abadufasha gutanga aya masomo.”
Akomeza avuga ko hari imishinga imwe n’imwe ya filime bazajya baza gukorera mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura impano z’abakinnyi ba filime bari mu rw’Imisozi igihumbi.
Ibikorwa byabo biteganyijwe ko bizatangira gushyirwa mu ngiro guhera muri Kamena 2023 aho hari filime Musing Derick Tenn na Farid Dms Debah bazatangira gukorera mu Rwanda.
Musing Derick Tenn asanzwe ari Umuyobozi wa filime n’uzitunganya binyuze muri Sosiyete DC Pictures; zimwe muri filime yakoze zirimo Tenacity (2018), When the Levees Broke (2022) yanegukanye Igihembo cya “Best Feature Film” muri Rwanda International Movie Awards 2023.
Farid Dms Debah uyu na we ni Umuyobozi wa Filime n’umwanditsi wazo, yakoze izirimo "Une histoire d'Hommes" (2002), "Le Bourreau des innocents" (2004) yegukanye Igihembo cya Palme d'or muri Festival de Cannes, "À la découverte de l'Aïd al-Adha" (2013), "Maroc, l'innocence sacrifiée" (2017) iyi yegukanye Igihembo cya ‘Best Documentary Film’ muri Rwanda International Movie Awards.
Ikirenga Arts and Culture Promotion isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye birimo umushinga wa ‘Ikirenga Artistic Freedom Initiative’ watoranyijwe n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO), mu mishinga y’ibihugu 25 n’imiryango itegamiye kuri Leta izasaranganya inkunga y’arenga miliyari 1 Frw kugira ngo ikomeze guteza imbere inganda ndangamuco muri rusange.








Ibitekerezo 0