Sir Michael Gambon wari ufite imyaka 82 yaguye mu bitaro aho yari kumwe n’umuryango we.
Urupfu rwe rwemejwe n’umugore we Lady Gambon n’umuhungu we Fergus Gambon bavuga ko yari amaze igihe arwaye umusonga.
Uyu musaza wari umaze imyaka 60 muri sinema, uretse Harry Potter yatumye yamamara yanakinnye muri filime zirimo Fantastic Mr Fox, The Singing Detective n’izindi.
Michael Gambon usize abana babiri yegukanye ibihembo bine bya British Academy Television Award, BAFTAs na Emmy Awards.
Reba hano kamwe mu duce Sir Michael Gambon yakinnye muri filime ya Harry Potter


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!