Iyi ni filime izaba igaruka ku nkuru y’umwana w’umukobwa uba usanzwe akina Basketball , akaza kugira icyifuzo cyo kuba nyampinga w’u Bufaransa, ariko bikaba urugendo rukomeye kuri we.
Aganira n’ikinyamakuru ‘Pure People’, Uwitonze yavuze ko imvano y’igitekerezo cy’iyi filime yakomotse ku rugendo rutoroshye yanyuzemo rwo kuba Nyampinga w’u Bufaransa.
Ati “Iyi filime y’umwana w’umukobwa ivuga byinshi ku buzima bwanjye, ariko nagiye nshyiramo izindi nkuru z’ibihimbano bifatika. Ni filime ivuga uburyo igeno ry’umwana w’umukobwa rishobora guhinduka mu isegonda.”
Iyi ni filime yanditswe na Uwitonze Sonia Rolland akaba ari n’umwe mu bashoyemo amafaranga.
Uwitonze wavutse ku mubyeyi we w’Umunyarwandakazi na Se ukomoka mu Bufaransa, yagarutse ku rugendo rwe muri sinema avuga ko rutari rworoshye kubera ibara ry’uruhu rwe, ko atigeze abonwa nk’umwirabura cyangwa nk’umuzungu.
Sonia Rolland yavutse tariki 11 Ugushyingo 1981 i Kigali mu Rwanda. Yaje kwimukira mu Bufaransa hamwe n’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mu 2000, Uwitonze yabaye Nyampinga w’u Bufaransa aba Umunyafurika wa mbere wegukanye iri rushanwa.
Si ubwa mbere agiye kugaragara muri sinema kuki yakoze filime nka ‘Chaos’, ‘Deadly Tropics’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!