Uyu mukinnyi wa filime mu butumwa n’amashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram yagaragaje ko yari akumbuye u Rwanda ndetse ari mu bikorwa byo gufata amashusho ya filime nshya ari gukinamo.
Yanditse agira ati “Ngarutse mu rwabyaye, Rwanda Naragukumbuye cyane!.”
Konti ya Sonia Rolland igaragaza ko ahugiye mu bikorwa byo gufata amashusho ya filime “Entre Deux” ndetse ninabyo arimo mu Rwanda nk’uko bigaragara mu mushusho yanyujije ku rubuga rwa Instagram.
Iyi filime iri kuyoborwa na Jonas d’Adesky wakoze filime zirimo "Petit pays" yavuye mu gitabo cya Gaël Faye bihuje izina nayo amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda mu karere ka Rubavu.
Iyi filime “Entre Deux” Sonia Rolland ari gukinamo iri mu biganza bya Neon Rouge Prodution sosiyete yakoze filime zirimo “The Mercy of the Jungle” ya Joël Karekezi, “Omi Nobu” ya Carlos Yuri Ceuninck , “Dent pour Dent” ya Ottis Ba, n’izindi.
Sonia Rolland ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga akaba n’umuyobozi wazo, iyo aherutse gukora yise “Un destin inattendu” yitabiriye iserukiramuco rya simena Film Francophone d’Angoulême.
“Un destin inattendu” igaruka ku nkuru y’umukobwa w’imyaka 18 witwa Nadia ufite inkomoko mu Rwanda, wakuranye inzozi zo kuzakina umukino wa Basketball ntibimuhire akisanga mu marushanwa ya Miss Poitou Charentes biturutse ku bitekerezo bya Se n’inshuti ze.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!