Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Sonia Rolland Uwitonze, ari mu rugendo agaruka i Kigali mu Rwanda kuhatunganyiriza imwe mu mishinga ye mishya irimo filimi “Rwanda, Mon Amour”, nk’uko yabitangaje.
Akoresheje urubuga rwa Instagram, Sonia yagize ati “Bye Bye Paris! Back to Kigali #Rwanda #tournage #RwandaMonAmour” bisobanuye biti “Urabeho Paris, nsubiye i Kigali mu Rwanda gukorerayo filimi ’Rwanda, Mon Amour’”.
Mu yandi mafoto aheruka gushyira kuri uru rubuga, Sonia yagaragaje ifoto izaranga iyo filimi, aho aba yicaye hejuru y’umugunguzi hagaragara ibibaya n’imisozi biranga ubwiza bw’u Rwanda nuko yandikaho amagambo avuga ko iyi filimi izatunganyirizwa muri “Began Films”, agaragaza ko mu kuyandika yafashijwe n’uwitwa Jean-Christophe Siriac.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kw’Ukwakira, Sonia, uheruka kuza i Kigali umwaka ushize, yagizwe umuyobozi w’icyubahiro (maraine) w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abakobwa y’u Bufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO