Uwitonze Sonia Rolland , umunyamideli akaba n’umukinnyi w’amafilime wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’2000, ageze kure umushinga wo gutunganya filime igaragaza ishusho nyayo y’u Rwanda kuva mu gihe cya Jenoside kugeza mu bihe Abanyarwanda batangiye kwiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza.
Iyi filime-mpamo, Sonia Rolland yayise Rwanda: Du Chaos au miracle, imara iminota 52. Yakozwe ku nkunga ya shene ya televiziyo FranceÔ ari nayo izayerekana bwa mbere , ikaba yarayobowe na Sonia Rolland ubwe ari na we wagiye uganira na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bazayigaragaramo.
Nk’uko byatangajwe na Miss Sonia Uwitonze binyuze mu kinyamakuru N3DS no kuri Instagram, yavuze ko imirimo yo guhuza no gutunganya amashusho igeze kure.
Inkuru iri muri iyi filime ibarwa na Sonia muri ngenga ya mbere y’ubumwe aho asobanura neza uburyo u Rwanda rwanyuze mu bihe by’icuraburindi ariko ubu rukaba ruri kwiyubaka mu buryo bwihuse.
By’umwihariko, muri iyi filime , Rwanda : du chaos au miracle, Sonia Rolland agaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu myaka 20 rumaze ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside. Agaragaza uburyo u Rwanda ari igihugu gishobora kuzahinduka Singapour yo muri Afurika.
Muri iyi filime, Sonia Rolland yereka amahanga ko yishimiye kuba umunyarwanda ndetse akabereka uburyo Abanyarwanda ubwabo bivanye mu bihe bibi bya Jenoside bakaba baranafashe iya mbere mu kwiteza imbere no kurushaho kunga ubumwe.
Sonia afatanyije na Jean-Christophe Siriac kuyobora no gukurikirana itunganywa ry’amashusho y’iyi filime. Igihe izagira hanze ntabwo kiratangazwa gusa Abafaransa bazabasha kubona neza ukuri ku Rwanda binyuze muri filime izajya yerekanwa kuri FranceÔ .



















TANGA IGITEKEREZO