00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Cruise ageze kure imyiteguro yo gukinira filime mu isanzure

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 October 2022 saa 08:39
Yasuwe :

Tom Cruise na Universal Studio bageze kure umushinga ugamije gukabya inzozi z’uyu mukinnyi w’imyaka 60 wifuza ko filime ye itaha izakinirwa ahantu hategereye ubutaka bwo ku Isi.

Iyi filime biteganyijwe ko amashusho yayo azatangira gufatwa umwaka utaha wa 2023. Ubu igeze kure yandikwa n’abantu batandukanye barimo Christopher McQuarrie wagize uruhare rukomeye ku bice byose bya filime ya ‘Mission Impossible’

Jerry Maguire uzakora kuri uyu mushinga avuga ko wari warahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19 , ubu biteguye nyuma yo kubona ko filime ‘Top Gun Maverick’ yasohotse muri Gicurasi uyu mwaka imaze kwinjinza amadolari arenga miliyari 1,4.

Ubu Tom Cruise na Doug Liman uzayobora iyi filime bamaze kugirana ibiganiro na Universal Filmed Entertainment Group (UFEG) nk’uko bitangazwa na Donna Langley uyobora iki kigo.

Bivugwa mu ikorwa ry’iyi filime hazakenerwa abantu benshi bazajyanwa mu isanzure barimo abakinnyi, abafata amashusho, abayobora filime n’abandi.

Muri Gicurasi ya 2020 nibwo Tom Cruise na Doug Liman bari batangaje ko bagiye gukorana n’ibigo bitandukanye birimo NASA , SpaceX na International Space Station bagakorera filime ya mbere mu isanzure.

Icyo gihe byahise byemezwa ko agiye kuba umukinnyi wa filime ugiye gukora ibifatwa nk’ibidashoboka agakorera filime mu isanzure gusa nyuma y’amezi ane abivuze Abarusiya bahise batangaza ko bagiye gukora igikorwa nk’iki.

Nyuma y’ umwaka umwe Tom Cruise abivuze, ku itariki 5 Ukwakira mu 2021, umuyobozi wa filime Klim Shipenko w’imyaka 39 umukinnyi wa filime, Yulia Sergeevna Peresild w’imyaka 38 bose bo mu Burusiya, bakoze amateka bafata urugendo bajya mu isanzure bajya gufatira amashusho ya filime bise ‘The Challenge’ mu isanzure agahigo batanze Hollywood.

Aba barusiya n’abandi bantu umunani bamaze iminsi 12 mu isanzure.

Filime bakoreye mu isanzure biteganyijwe ko nta gihindutse izasohoka mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

Hagati aho amashusho ya mbere yafatiwe mu isanzure afite iminota 8 yafashwe mu 2012 ahurizwa kuri filime nto yiswe Apogee of Fear nayo imara iminota umunani.

Biteganyijwe ko mu 2023 aribwo Tom Cruise n'ikipe iri kumufasha mu itegurwa ry'iyi filime aribwo bazatangira gufata amashusho yayo ya mbere
Tom Cruise ageze kure yitegura umushinga wa filime izakinirwa mu isanzure nyuma y'imyaka 2 abitangaje
Yulia Peresild mu ifatwa ry'amashusho ya filime 'The Challenge' yakorewe mu isanzure
Umurusiyakazi Yulia Peresild ni we wa mbere wagiye mu isanzure gukorerayo filime aho yamaze iminsi 12

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages