Igihugu cy’u Buhinde kimaze imyaka 100 gikoze sinema, mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru herekanwe filime yakozwe bwa mbere. Kugeza ubu icyo gihugu cyinjiza amadolari menshi avuye muri sinema.
France24 dukesha iyi nkuru iratangaza ko ku wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2013, Igihugu cy’u Buhinde cyizihije isabukuru y’imyaka 100 bamaze bakora sinema, banibutse filime yakozwe bwa mbere yitwa ’’Raja Harishchandra", imara iminota 50.
Iyi filime yavugaga inkuru y’Umwami watanze umwana we w’umukobwa ho igitambo, nk’uko yari yarabisezeranyije abakurambere.
Dadasaheb Phalke, wakoze iyo filime yesheje umuhigo wo gukora amasinema, aho guhera mu mwaka wa 1913 kugeza mu 1944, yari amaze gukora filime 95. Afatwa nk’umubyeyi wa sinema mu Buhinde.
Inzu igurisha sinema mu gihugu cy’u Buhinde ‘’Bollywood’’ yagurishije filime 1500 mu mwaka wa 2012, mu myaka itanu iri imbere sinema zishobora kuzinjiza hagati ya miliyari ebyiri n’esheshatu z’amadolari ya Amerika.
Mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru, muri festival Cannes ya 2013, hazerekanwa filime ebyiri zakunzwe zikomoka mu Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO