Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Buhinde banenze bivuye inyuma umupolisi w’umugore wemeye kubyinana n’icyamamare muri filime , Shah Rukh Khan, yambaye umwenda w’akazi.
Uyu mugore wibagiwe indangagaciro ziranga abapolisi mu Buhinde akajya mu ruhame akabyinira abafana, ni umwe mu bo mu cyiciro cy’abakuru dore ko afite ipeti rya Sub-Inspector of Police. Ibyo yakoreye muri Kolkata ari naho ibi birori yahuriyemo na Shah Rukh Khan byabereye, benshi babifashe nka sakirirego mu kazi ke.
Ubuyobozi kandi, bwatunze agatoki Chief Minister wa Leta ya West Bengal, Mama Banerjee , na we wari muri ibi birori ubwo uyu mupolisi we yakoraga iri bara.
Nirupam Som , umwe mu bahoze bayobora Police muri aka gace uyu mupolisi yakoreyemo ikosa, yamunenze yivuye inyuma ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Times of India.
Yagize ati, “Nkiri umuyobozi, sinashoboraga kwemerera umupolisi kuba yabyina yambaye umwenda w’akazi. Ntabwo byari kuntera ikibazo iyo aba yarabyinnye yambaye imyenda ya gisivire. Ndibaza uburyo abayobozi be babimwereye”
Benshi mu bayobozi bakuru ba Police y’u Buhinde no mu zindi nzego zitandukanye by’umwihariko iz’umutekano, banenze bivuye inyuma uyu mugore ndetse zimusabira gushakirwa ibihano bikwiranye n’ikosa yakoze kugira ngo abere abandi urugero.



















TANGA IGITEKEREZO