00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwinjiye mu bihugu bitangirwamo ‘iKON Awards’, ishimira abateza imbere sinema

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 December 2025 saa 07:01
Yasuwe :

I Kigali habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’ibihembo bya “iKON Awards”, ku nshuro ya mbere bigiye kujya bihemba abakinnyi ba filime n’abandi bagira uruhare runini muri sinema bakorera mu Rwanda.

Iyi ni inshuro ya kane iKON Activate ibaye muri uyu mwaka wa 2025, nyuma yo kubera muri Nigeria, Kenya na Uganda, ubu ikaba igeze mu Rwanda.

iKON Activate ni igikorwa kibanziriza ijoro nyamukuru ryo gutanga ibihembo bya iKON Awards, kigamije gutegura no gushyushya umwaka w’ibihembo, ndetse no guhuriza hamwe abakora mu nganda za sinema n’itangazamakuru kugira ngo baganire ku mikoranire, ishoramari n’iterambere ry’uru ruganda muri Afurika.

Ibihembo bya iKON Awards 2026 bizatangwa bifite insanganyamatsiko igira iti “Beyond Borders”, igamije kugaragaza impano za sinema muri Afurika no guteza imbere imikoranire yambukiranya imipaka y’ibihugu.

Umuyobozi Mukuru wa iKON Awards, Humphrey Nabimanya, yavuze ko bahisemo Kigali kubera icyerekezo n’iterambere ryayo mu ruganda rwa sinema.

Ati “Dushaka kuvuga inkuru z’Abanyafurika binyuze mu mikoranire. Ibikorwa bya sinema byo mu gihugu bigira uruhare runini mu kugaragaza inkuru za Afurika ku Isi, nk’uko byagenze mu zindi nganda zikomeye.”

Yavuze ko kandi i Kigali ari hamwe mu hantu hatangiye kugaragaza imbaraga muri sinema muri Afurika y’Iburasirazuba. iKON Activate itanga urubuga ruhuza abakora filimi, inzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo, bagahuza imbaraga mu biganiro bigamije kongera ishoramari n’imikoranire mu ruganda rwa sinema.

Ibikorwa byabanje kubera mu bindi bihugu byatanze umusaruro ufatika. Mu gikorwa cya mbere cyabereye muri Nigeria, hahuriye hamwe abatunganya filime bakomeye bo muri Nigeria na Uganda, amashyirahamwe y’abakora sinema n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo Uche Agbo (Perezida wa Directors Guild of Nigeria), Patrick Lee wa Viva Cinemas Nigeria, abayobozi ba FDAN ndetse n’umukinnyi n’umuyobozi wa filimi Ramsey Nouah.

Nk’umusaruro w’iyo mikoranire, iKON yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umukinnyi wa filimi wo muri Uganda w’inararibonye Michael Wawuyo Sr., uzagaragara muri filime nshya ya Nigeria yitwa “Dambe”, izayoborwa na Ramsey Nouah ikanatunganywa na Sauti Plus Media Hub.

Byongeye, iKON yatangije umushinga mushya wa filime ihuriweho na Uganda na Kenya binyuze muri O3plus Project, uterwa inkunga na Reach A Hand Uganda, Imara TV na UNESCO.

Iyi filime izibanda ku bibazo bikomeye byugarije urubyiruko birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inda ziterwa abangavu.

Uyu mushinga ugaragaza icyerekezo cya iKON cyo gukoresha sinema mu gutanga ijwi ku nkuru z’Abanyafurika no guteza imbere impinduka nziza mu muryango.

Ndayirukiye Fleury ‘The Legend’ washinze ‘BahAfrica’ akaba n’umugabo wa Usanase Bahavu Jannet wamamaye muri sinema, yavuze ko bishimiye kuba ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda, kandi ko bemeye kuzabihatanamo kubera ko babonye bujuje ibyo basabaga.

Ati “Nagize amahirwe yo gusobanukirwa ibi bihembo, ngira n’amahirwe yo guhura mbere n’umuyobozi w’ibi bihembo adusobanurira imikorere yayo; uburyo bahitamo abakinnyi ba filime, filime bahemba, abagira uruhare mu gutuma filime iba nziza, ibijyanye n’akanama nkemurampaka n’ibindi. Rero, twumvise ari ibihembo bitabogamye twiyemeza kuzabyitabira mu gihe filime yacu yaba yujuje ibisabwa.”

Yavuze ko hari filime bakoze izajya ahatana mu maserukiramuco akomeye ku Isi, ari na yo bazatanga mu zizahatanira ibi bihembo. Kugeza ubu, filime 26 zo mu Rwanda ni zo zimaze gutangwa mu zizahatana muri ibi bihembo mpuzamahanga.

iKON Awards ni bimwe mu bihembo bya sinema bimaze kubaka izina muri Afurika
Uhereye ibumoso ni Kimenyi Tito, Fleury Legend, Kemnique uzwi mu bakoresha 'X', na Rukundo Patrick wamamaye nka Patycope ku mbuga nkoranyambaga ni bamwe mu bari bitabiriye iKON Awards
Umukinnyi wa filime Mpuzamahanga, Mazimpaka Jonns Kennedy ni umwe mu bitabiriye
Mucyo Jackson utegura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards yagaragaje ko iKON Awards izafasha mu kuzamura urwego rwa sinema mu Rwanda no muri Afurika muri rusange
Umukinnyi wa filime Mpuzamahanga, Malaika Uwamahoro (iburyo) ni umwe mu bari bitabiriye
'Fleury Legend' utunganya filime nyinshi binyuze muri BahAfrica yavuze ko bemeye kuzahatana mu bihembo iKON Awards kubera imikorere myiza y'ababitegura
Fleury na 'Scott' wamamaye cyane muri filime nyinshi zigezweho muri iki gihe ni bamwe mu bari bitabiriye imurikwa ry'ibi bihembo
Isaac Rucabigango uri mu bagize uruhare muri iKON Awards yavuze ko ibi bihembo byagiye bitangirwa muri Uganda, ariko ko kuri iyi nshuro bahisemo ko bigera hirya no hino muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages