Hashize iminsi hanze ku isoko mu Mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu Turere tw’u Rwanda hagaragara urubyiruko rucuruza za filimi ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda binagaragara ko zimaze kuba nyinshi. Ese gukora izi filimi biroroshye?
Kugira ngo dusobanukirwe tunamenye uburyo filimi zikorwa turagendera kuri imwe muri filimi yakozwe n’umuhanzi Habyarimana Charles wakoze iyitwa “Zirara zishya” benshi bakunze kwita “Kanyombya”. Igitekerezo cyo kuyandika cyatangiye gute?
Habyarimana Charles avuga ko ajya gutekereza kwandika iyi filimi yahereye ku bibazo bigaragara mu muryango cyangwa se mu ngo cyane mu bashakanye. Avuga ko ari ikibazo gikomeye kuri ubu, kandi kigaragara cyane, nuwo bitabayeho arabyumva cyangwa abibona ku bandi.
Gukora filimi bihera ku kwandika igitekerezo
Habyarimana avuga ko kugira ngo ukore filimi uhera ku bitekerezo ukabyandika. We ngo iyo atangiye kwandika filimi yandika ibice bibiri bibanza icyarimwe, ariko aba atarabona neza uburyo ibyo yandika bizakinwa. Hanyuma uko yandika bikagenda bimuha igitekerezo cy’uburyo umukino uzakinwa n’uko uzakomeza mu bice bizakurikira.
Uburyo umwanditsi ahitamo abakinnyi
Habyarimana Charles avuga ko iyo wandika umukino utita ku bazawukina, kuko ngo ugendeye kuri ibyo wasanga wataye umurongo w’igitekerezo cyawe. Iyo urangije kwandika umukino nibwo ureba umukinnyi n’ibyo yashobora gukina mu byo wateguye ugendeye ku miterere ye, uburyo yitwara, uko atambuka ndetse ukanamukoresha ikizamini cyo kumugerageza.
Muri filimi yakoze ya “Zirara zishya”, Habyarimana avuga ko impamvu yatanze amazina afatiye ku nyamaswa nka Kanyombya, Samusure, Nyagahene n’abandi ngo ari ukubera igitekerezo cyari mu nkuru ye; kijyanye n’ubuzima bwo mu ngo, bityo ngo akaba atarifuzaga ko hagira uwumva ko yaba yaramutunze urutoki bitewe n’ibyamubayeho wenda asanze ahuje n’izina rimwe muri ayo.
Aya mazina nayo kandi yagiye aha abakinnyi be yagendeye nayo ku buryo bateye, cyangwa se ku buryo bwo kuzimiza. Nka Kanyombya ngo yagendeye ku buryo inyombya iyomba cyane (kuvuga cyane), Nyagahene we ngo ni uburyo ihene cyane cyane iy’isekurume idakunda kuguma mu rugo iba igendagenda hose. Ayo kuzimiza arimo ni nka Mukarujanga, Nyinawambogo cyangwa Nzovu yakurikije imiterere yabo.
Iyo bakina filimi nta mukinnyi uba wemerewe kuvuga ibitanditse
Habyarimana avuga ko 90% by’amagambo avugwa muri filimi biba byanditswe nta wemerewe kugira icyo avana cyangwa yongera mu byo umwanditsi yanditse; naho 10% aba ari utuntu ducye umukinnyi yishyiriramo, umwanditsi cyangwa umutoza yabona ntacyo byishe bakabirekeramo, ariko uusanzwe byose biba byanditse yewe naho umukinnyi agomba kwifata ku itama, kwimyoza, kurira byose biba byanditse.
Iyo umukinnyi abuze bigenda gute ngo asimbuzwe
Habyarimana Charles avuga ko byamubayeho ubwo bakoraga “Zirara zishya” babura Kanyombya na Nyirakimonyo. Charles avuga ko iyo ibyo bibaye waratangiye umukino, ugendeye ku mukinnyi uvuyemo, ugendeye kandi kuri filimi yawe, ukoresha uko ushoboye wa mukinnyi wabuze agakomeza gusa nk’ugaragara mu mukino.
Urugero ni nk’ibura rya Kanyombya, aha Habyarimana uburyo yakomeje umukino yagaragaje ko Kanyombya ubwo yajyaga gushaka igikeri cy’ikigabo nk’uko yari yararaguriwe, cyasimbukiye mu rugo Kanyombya akagenda agikurikiye umuzamu muri urwo rugo akamuhondagura kugeza apfuye. Uwari Inshuti ye Nyinawambogo ibyo ntiyabimenye bikagaragara mu mukino akomeza kumushakisha, akaza kumenya ko yapfuye akabona n’imva ye, yajya kuyisura hakavamo umuzimu wa Kanyombya wakomeje kumukurikirana mu mukino. Uyu muzimu wa Kanyombya rero wakomeje kugaragara mu mukino.
Umukinnyi ashobora no gukurwa muri filimi ukoresheje akandi gace k’umukino ndetse Habyarimana avuga ko ashobora no gumukurwamo burundu. Muri “Zirara zishya” kwa Nyirakimonyo haje gukurwamo (kuko yabuze). Mu mukino Nyinawambogo yakomeje kuhakora ariko aza gusezera ku kazi ajya gukora ahandi, bityo umukinnyi Nyirakimonyo ava mu mukino atyo.
Kwinjiza umukinnyi mushya muri filimi
Kugira ngo winjize umukinnyi mushya mu mukino ugomba kubishakira inkuru iri bujyane nabyo. Urugero ni nk’uwo bise murumuna wa Kanyombya waje kumusimbura ku kazi.
Habyarimana yabanje guhimba agakino ka mukuru we waje gusaba imperekeza ya murumuna we wari ubafatiye runini iwabo, akavuga ko hari murumuna we urangije amashuri udafite akazi, bityo Samusure akamusaba kumuzana agasimbura mukuru we. Ni uko undi mukinnyi aba yinjijwe mu mukino atyo.
Habyarimana ariko anavuga ko mu gusimbura umukinnyi biba byiza iyo ugendeye k’uwo bajya gusa cyangwa gutera kimwe.
Uburyo filimi igezwa ku baguzi
Habyarimana avuga ko gukora filimi mu Rwanda nta rwunguko rurimo. Kuko ngo nka we iyo asoje ibice bibiri bigize filimi, ayijyana ku isoko, mu mezi abiri ya mbere akaba yagurisha izigera ku bihumbi umunani mu mezi abiri, ariko mu kwezi kwa gatatu bihita bimanuka cyane kubera abantu bahita bayigana nabo bagatangira kuyigurisha.
Habyarimana avuga ko uyu mwuga bitewe n’abigana izo filimi utapfa gutunga nyirawo hano mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO