Mu ikorwa ry’iyi filime yashowemo miliyoni 2$ na Lauren Sanchez wahoze ari umunyamakuru,, hamaze kwirukanwa abakozi bari bayoboye mu ikorwa rya mashusho yayo kubera ubwumvikane buke hagati yabo n’uyu mugore.
Ku makuru dukesha ‘Page Six’, ubwo bari bari gukora amwe mu mashusho y’iyi filime, Lauren Sanchez na Jeff Bezos barahasesekaye bari kumwe n’umukobwa muto wa Bezos.
Nibwo Lauren yatangiye kubaha amabwiriza akakaye harimo no kuba bakoresha umukobwa wa Bezos nta burambe afite mu gikina filime, bituma bata umwanya wari wateganyijwe mu gukora iyi filime.
Kuri uwo munsi bivugwa ko abarimo Umuyobozi wungirije mu ikorwa ry’iyi filime, utunganya amashusho n’uyobora inyandiko bahise bahagarika gukomeza gukora akazi.
Umwe mu batanze amakuru kuri ‘Page Six’ yagize ati, “ Hari ibibazo aho iyi filime yakorerwaga, byari akavuyo. Ni filime irimo imari ya miliyoni 2$ , kandi hari hibereye abakozi bashya gusa, kuva ku batunganya amashusho n’abashoyemo amafaranga. Nibyo koko habayeho ukutumvikana Lauren ataramenyereye.”
Lauren Sanchez w’imyaka 53 usanzwe afite sosiyete ye ikora ibijyanye n’amashusho yo mu kirere, Black Ops Aviation, yagiye agira uruhare mu ikorwa rya filime mbarankuru zitandukanye. Ni ubwa mbere agiye ukora filime isanzwe.
Mu cyumweru cya mbere bivugwa ko ushinzwe kuyobora amashusho yikuye ku kazi kubera kutiyumvamo umuyobozi mukuru uyobora amashusho y’iyi filime, Kellie Madison akurikirwa n’ushinzwe kuyobora amajwi na we wagiye kubera icyo kibazo.
Kuri ubu harimo gushakishwa abandi bakozi bazakora kuri iyi filime itaratanganzwa izina ryayo.
Izagaragaramo abakinnyi nka Daniella Kertesz wakinnye muri ‘World war Z’, Megalyn Echikunwoke wakinnye muri ‘Night School’ n’abandi.
Lauren Sanchez yavuzwe mu rukundo n’umuherwe Jeff Bezos w’imyaka 59 guhera mu 2019 ubwo yari amaze gutandukana n’umugore we, MacKenzie Scott.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!