Eric Kabera umaze imyaka 28 akora ibijyanye na sinema avuga ko akurikije uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu yahisemo gukora filime ibagarukaho izerekanwa bwa mbere ku wa 25 Werurwe 2023 muri Kigali Century Cinema saa kumi n'ebyiri.
Uyu mugabo washinze Kwetu Films Institute na Rwanda Films Festival (Hillwood), avuga ko ikorwa ry’iyi filime ryashibutse ku mugore we Apôtre Alice Mignone Kabera , Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’Umuyobozi wa Women Foundation Ministries.
Eric Kabera w’imyaka 53 avuga ko hari abagabo bagorwa no kwakira ko uwo bashakanye yaba ari umuntu ukomeye muri sosiyete cyangwa icyamamare.
Ati “ Mu byukuri nshishijwe bugufi no kuba umugore wanjye ari Apôtre nubwo ari ibanga ariko niwe nakuyeho igitekerezo cyo gukora filime ‘The Woman In Me’.”
“Hari abagabo bagorwa no kwakira ko umuntu bashakanye ashobora kuba umuntu ukomeye muri sosiyete, gusa ibi ahanini biterwa n’amateka twakuriyemo. Ni ibintu bigoye kuba byahinduka bitewe nuko iterambere n’umuco usanga bidahuza, hakwiye kubaho guhugurana hagati ya sosiyete y’abakuru n’abato.”
‘The Woman in Me’ imaze imyaka itanu ikorwa igaragaza imbaraga u Rwanda rwashyize mu gusubiza imbaraga abagore no gushyira umucyo ku bibazo bahura nabyo ,ihohoterwa bakorerwa n’ibindi.
Eric Kabera avuga ko n’ubwo umugore we ayirimo ariko ireba abagore bose muri rusange ku ruhare bagira mu iterambere rya sosiyete.
Ati “Iyi filime ntireba umugore wanjye gusa nubwo rwose arimo, narebye iterambere ry’abagore n’imbogamizi bahura nazo. Ndeba kandi imyumvire itandukanye ihari haba ku bagabo ndetse no ku bagore.”
“Iyi filime igamije gufasha imiryango, ingo ndetse na sosiyete nyarwanda, niya Afurika mu kwiyubaka hashingiye ku bwuzuzanye ndetse no kubungabunga ireme ry’umuryango, dore ko harimo inyigisho zabafasha.”
Mu myaka 26 amaze abana n’umugore we, Eric Kabera avuga ko kuba bakora ibintu bitandukanye bidatuma hari ibyo badahuza kuko bungurana ibitekerezo ku byo buri umwe akora ndetse n’abana babo bakabigiramo uruhare.
Mbere y’uko asohora iyi filime Eric Kabera yabanje kuyiganirizaho abo mu muryango we cyane cyane abakobwa be bagira ibitekerezo bongeraho dore ko ari nabo bamusabye kuyimurika mu kwezi kw’abagore.
Kabera n’umugore we bahuye bwa mbere bari i Burundi mu 1993 nyuma bongera guhurira mu Rwanda muri Cartier Matheus mu 1994 umubano wabo ukura kuva ubwo.
Kabera avuga ko kuva na kera abagore muri Afurika cyangwa mu Rwanda bari inkingi za sosiyete kandi bigaragarira mu byo bakora n’ubu. Uyu mugabo watangiye gukora filime mu 1994 ni umwe mu bashyize itafari mu iterambere rya sinema mu Rwanda yakoze filime zirimo ‘Africa United’, ‘ 100 Days’ , ‘Intore’, n’izindi.
Yakoranye n’ibigo bikomeye nka CNN, BBC, Channel 4 mu kumurika ibyo u Rwanda rwaciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.










Ibitekerezo 0