Uyu munyarwenya avuga ko iki ari igitekerezo yagize mu gihe cya Guma mu Rugo, nyuma yo kwicara agasanga nta bitaramo bibaho biha umwanya cyangwa amahirwe urubyiruko rufite impano yo gutera urwenya, cyane cyane ku bakizamuka.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu munyarwenya yavuze ko yagize iki gitekerezo agamije gufasha abanyarwenya bakiri bato kugaragaza impano zabo.
Yagize ati "Gen-Z Comedy nayihanze kugira ngo ifashe mu kuzamura urubyiruko rufite impano yo gutera urwenya babashe kugaragaza icyo bashoboye, ndetse bamwe byatangiye kubabyarira akazi."
Yakomeje avuga ati "Mu gihe cyacu byari bigoye kubona umunyarwenya wakoresha mu bitaramo, wibazaga ahantu wamukura ukahabura, none abakora ibitaramo by’urwenya mu Rwanda basigaye batwegera tukabaha abanyarwenya bakoresha".
Kugeza ubu uyu munyarwenya avuga ko umwuga wo gutera urwenya bigaragara ko watunga umuntu, cyane ko hari abawubyaje umusaruro bakiteza imbere bakoresheje impano zabo.
Ibitaramo bitandukanye by’urwenya bimaze kuba byinshi mu Rwanda, kugeza ubu ibimaze kumenyerwa birimo Seka Live, Bigomba Guhinduka, Iwacu Comedy n’ibindi.
Iyi sosiyete ya Gen-Z Comedy igira uruhare rukomeye mu gutanga abanyarwenya bakoreshwa muri ibyo bitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda.
Usibye kuba ari na sosiyete ifasha abanyarwenya bakiri bato, ifite n’igitaramo cyayo kiba kabiri mu kwezi.
Ibi byiyongera ku bindi bitaramo bibera mu mashuri y’isumbuye na za kaminuza, mu rwego rwo gushaka impano nshya no gusangiza urwenya abanyarwanda.
Gen-Z Comedy mu gihe kingana n’umwaka imaze ikora, yamuritse abasore batandukanye barimo Mavid de Therapist, Pazzo man , Admin n’abandi.
Fally Merci yavuze ko Gen-Z Comedy itanga amahugurwa ku banyarwenya bakiri bato.
Uyu ni umwe mu batsinze muri Art Rwanda Ubuhanzi 2018, mu cyiciro cya ’Acting and Drama’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!