Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bazwi mu bakora umwuga wa sinema bari mu kababaro kenshi kubera urupfu rutunguranye rwa Guido Huysmans wari umuyobozi wa ’Afrikafilm-Festival de Leuven", ni iserukiramuco rya filimi nyafurika, yashinze mu mwaka 1996 afatanyije na mugenzi we witwa Guido Convents w’Umunyamateka (Historien).
Guido Huysmans wavukiye mu Mujyi wa Buruseli muri komine ya Uccle tariki ya 25 Ugushyingo 1958 yitabye imana tariki ya 1 Kamena 2014 i Diest aho yari atuye nk’uko twabibwiwe na mugenzi we Guido Convents bari bafatanyije kuyobora iri serukiramuco rya filimi, ngo yazize indwara y’umutima.
Convents yabwiye IGIHE ko mugenzi we yapfuye nyuma y’iminsi mike avuye mu kazi mu Rwanda no mu Burundi, aho yasozaga imirimo yo kwandika igitabo kivuga amateka kuri sinema muri Afurika yo hagati cyitwa "Cinéma d’Animation en Afrique Central" akaba mu gihe yari mu Rwanda yarahuye na Minisitiri w’Umuco na Siporo Habineza Joseph, Carole Karemera uyobora ’Ishyo Arts Centre" na Eric Kabera uzwi mu bikorwa bitandukanye muri sinema-nyarwanda n’abandi.
Aloys Habarurema uyobora Diapora nyarwanda mu Karere ka Leuven, akarere Guido Haysmans yakoreragamo cyane kandi akaba yaragatuyemo imyaka igera kuri 30, yavuze ko yababajwe bikomeye no kubura umuntu mwiza w’umukozi kandi wakundaga u Rwanda n’Abanyarwanda by’ukuri kuko yabigaragazaga mu mvugo no mu ngiro.
Habarurema ati «Diaspora nyarwanda tumwifurije iruhuko ridashira kandi dukomeje umuryango we, tuniteguye kumuherekeza mu cyubahiro akwiye nk’ishuti koko».
Umwe mu bakoranye na Guido ni Karirima Aimable, uhagarariye IGIHE mu Bubiligi akaba anakora sinema, ati «Njyewe nk’umuntu wamenye kandi nkakorana na Guido Huysmans kandi akamfasha mu kwerekana ibihangano byanjye nkora mu mafilimi ndangamateka ku Rwanda, ndemeza ko tubuze umugabo w’imfura, wakundaga akazi ke, wicishaga bugufi, wakoraga icyo yiyemeje wari uzi kuganira mu kazi kandi w’umunyakuri».
By’umwihariko IGIHE Ltd yari umufatanyabikorwa wa Guido Huysmans mu bikorwa bya "AfrikaFilm Festival de Leuven".
Karirima ati «Mu izina rya IGIHE no mu izina ryanjye bwite, Imana imuhe iruhuko ridashira”.
Mu bindi byarangaga Guido Haysmans ni uburyo yari yariyemeje kwerekana isura nyayo y’u Rwanda mu gace k’u Bubiligi bw’Amajyaruguru bita Flandre aho yari atuye kandi yakoreraga. Mu buhamya yajyaga atanga, yavugaga ko we ubasha kujya mu Rwanda ababazwa n’amakuru amwe n’amwe abona y’ibinyoma mu binyamakuru byandika mu rurimi rw’Igifarama aba yatanzwe na bamwe mu Bafaransa n’Abanyarwanda babaye mu Rwanda rwa kera badashaka kwemera ko ubu u Rwanda ari rushya.
Minisitiri Habineza Joe yababajwe n’urupfu rwa Guido
Akimara kumenya iby’urupfu rwa Guido, Minisitiri Joe yagize ati «Tumaze kwumva inkuru y’incamugongo itumenyesha urupfu rutunguranye rwa Bwana Guido Huysmans, twifatanyije n’abo mu muryango we n’inshuti ze mu kababaro batewe n’ibyo byago.
Joe arakomeza ati «Nk’umuntu wamenye Guido, ndemeza ko yari umuhanga mu mwuga we kandi yagiye atera inkunga, anafasha benshi mu bahanzi b’Abanyarwanda. Yakundaga igihugu cyacu kandi akanerekana isura nziza yacyo. Umuhanzi ntapfa kuko ibihangano bye bizahora bimutwibutsa
Imana imuhe iruhuko ridashira».
Amwe mu mafoto agaragaza Guido mu bihe bitandukanye:



















TANGA IGITEKEREZO