00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Katauti yajyanwe mu bitaro igitaraganya ubwo bashyinguraga inshuti ye

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 May 2014 saa 04:39
Yasuwe :

Ubwo yari kumwe n’abakinnyi bagenzi be mu muhango wo gushyingura umukinnyi wa filime uherutse kwitaba Imana, Irene Uwoya Oprah yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo guhahamuka akanabura umwuka mu buryo butunguranye . Ibi, byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ptariki ya 29 Gicurasi 2014, mu gihe basezeraga bwa nyuma kuri uyu mukinnyi uzwi ku izina rya Recho ‘Rachel Haula’ witabye Imana mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014. Uyu mugore wa Katauti wari wananiwe (…)

Ubwo yari kumwe n’abakinnyi bagenzi be mu muhango wo gushyingura umukinnyi wa filime uherutse kwitaba Imana, Irene Uwoya Oprah yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo guhahamuka akanabura umwuka mu buryo butunguranye .

Uwoya Irene yagize ikibazo cyo guhahamuka abura umwuka ajyanwa mu bitaro

Ibi, byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ptariki ya 29 Gicurasi 2014, mu gihe basezeraga bwa nyuma kuri uyu mukinnyi uzwi ku izina rya Recho ‘Rachel Haula’ witabye Imana mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014.

Irene Uwoya, umugore wa Katauti, kwihangana byamunaniye agwa hasi
Nyakwigendera Recho

Uyu mugore wa Katauti wari wananiwe kwihanganira kwakira urupfu rw’uyu mugenzi we, ubwo bari mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mubiri wa nyakwigendera, yahahamutse yikubita hasi agira ikibazo cy’umwuka muke . Abo yari ahagararanye na bo, bagerageje kumwongerera umwuka bamuhungiza imyambaro bari bafite. Byabaye iby’ubusa kuko yakomeje kumererwa nabi kugeza ubwo hafashwe umwanzuro wo kumujyana mu bitaro bikuru bya Dar es Salaam .

Benshi mu bakinnyi bari bitabiriye uyu muhango kubyakira byabagoye bararira

Nk’uko ikinyamakuru Bongo5 dukesha iyi nkuru cyabitangaje, benshi mu bakinnyi ba filime bari basanzwe bakinana na Recho, inshuti ze, abavandimwe n’abandi; mu muhango wo kumushyingura bananiwe kwihangana bamwe baryama hasi bararira, abandi bahahamurwa n’uru rupfu rwe .

Recho, yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2014 ari kubyara . Yabyaye abazwe, umwana ahita ashiramo umwuka, Recho na we yaraye mu bitaro bigeze mu masaha ya mu gitondo na we yitaba Imana .

Imibiri , uwa Recho n'uw'umwana we wapfuye akivuka, bashyinguwe
Benshi mu bakinnyi ba filime muri Tanzania baherekeje uyu mugenzi wabo

REBA UKO BYAGENDEKEYE OPRAH:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages