00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Katauti yasomanye byimbitse n’undi mugabo muri filime(VIDEO)

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 1 October 2014 saa 10:43
Yasuwe :

Ntibyari bimenyerewe cyane muri filime zo muri Tanzania ko umukobwa cyangwa umugore yasomana byimbitse n’undi mugabo, Irene Uwoya wa Katauti we yabikoze akina filime ndetse bisigira isomo benshi.
Mu binyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania na Kenya, haravugwa iby’uku gusomana kwa Irewe Uwoya n’umugabo witwa Single Mtambalike benshi bazi nka Rich. Muri iyi filime nshya aba bombi bazagaragaramo, hari igice bazakina bicaye mu ruganiriro basomane umunwa ku wundi. Itangazamakuru kimwe (…)

Ntibyari bimenyerewe cyane muri filime zo muri Tanzania ko umukobwa cyangwa umugore yasomana byimbitse n’undi mugabo, Irene Uwoya wa Katauti we yabikoze akina filime ndetse bisigira isomo benshi.

Mu binyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania na Kenya, haravugwa iby’uku gusomana kwa Irewe Uwoya n’umugabo witwa Single Mtambalike benshi bazi nka Rich. Muri iyi filime nshya aba bombi bazagaragaramo, hari igice bazakina bicaye mu ruganiriro basomane umunwa ku wundi.

Itangazamakuru kimwe n’abarebye agace gato k’aya mashusho agaragaza aba bombi basomana bavuze ko Oprah yatanze isomo kuri bagenzi be bafite abagabo cyangwa abakunzi. Ibi ngo bikwiye kubereka ko bakwiye kujya bihanganira ibikorwa by’urukundo byose abakunzi babo bakora bakina filime kuko ari akazi.

Irene Uwoya ari gukina iyi filime mu gihe umugabo we Ndikumana Katauti, bamaze igihe batameranye neza, aherereye i Rusizi ari naho akinira ikipe ya Espoir basinyanye amasezerano y’umwaka umwe.

Ubusanzwe muri filime zitunganyirizwa mu karere, iyo umugore cyangwa umukobwa yakinanaga n’undi mugabo bagasomana, hakoreshwaga ahanini ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bakagaragaza ko basomanye nyamara atari ukuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages