Iyi Filme yateguwe na Marie Legrand na Rani Massalha izakinirwa mu Karere ka Rutsiro na Musanze n’abakinnyi b’abanyarwanda n’umuhanzi w’Umurundi Khadja Nin.

Khadja Nin azwi mu ndirimbo nyinshi zikunzwe hirya no hino ku Isi. Mu zakunzwe kurusha izindi harimo iyitwa Sambolera yanitiriye album yasohotse mu 1996.

Khadja Nin wamenyekanye cyane muri Sambolera
Khadja Nin wamenyekanye cyane muri Sambolera

Marie Legrand avuga ko biturutse ku bihembo iki gitabo Notre Dame du Nil cyabonye mu Bufaransa ariyo mpamvu ikigo akuriye ‘les films du tambour’ cyafashe icyemezo cyo gukoramo filime.

Sagahutu Jean Pierre nawe uri gukora kuri iyi filime avuga ko izerekana imizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Muri iyi filime izavuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi duhereye mu 1973 aho abakobwa b’abatutsikazi bandagazwaga ukabona birategura ikintu kidasanzwe ku buryo ubona byarateguraga umugambi washyizwe mu bikorwa mu 1994. Izerekana ko Jenoside atari ikintu cyamanutse’’

Iyi filime irimo gukorwaho n’abantu b’abahanga barimo nk’Umufaransa Thierry Arbogast na Atiq Rahimi umufaransa ukomoka muri Afghanistan na Kadja Nin umuhanzi w’umurundikazi uzaba akina nk’umwamikazi.

Atiq Rahimi ari we urimo kuyobora ibikorwa byo gufata amafoto avuga ko igitabo cya Mukasonga cyamufashije kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati “Mu Rwanda mu 1994 haba Jenoside iwacu muri Afghanistan twari mu ntambara yahitanye umuvandimwe wanjye byatumye numva nkunze u Rwanda. Nifuje kumenya inkomoko ya Jenoside igitabo cya Mukasonga cyaramfashije kuko nabashije kumenya amateka y’ibyabaye mu 1973 aho abahanga bahunze mbasha no kumenya ko byose ari ingaruka zituruka ku bakoloni byose bikazagaragara muri iyi filime’’

Igikorwa cyo gufata amashusho y’iyi filime kizamara amezi abiri ikazasohoka mu 2019 itwaye akayabo ka miliyoni n’ibihumbi 800 z’ama-euro.

Marie Legrand mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filimi
Marie Legrand mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filimi