TMZ yatangaje ko gutandukana kw’ibi byamamare byo muri sinema y’i Hollywood kwaturutse ku mwanzuro bafashe ku wa 20 Gashyantare 2026 nyuma y’imyaka hafi itatu babana nk’umugabo n’umugore.
Uhagarariye Alexandra Daddario yashyize ubutumwa ahagaragara avuga ko babikoze mu mahoro no mu bwumvikane.
Ati "Uyu mwanzuro wafashwe mu rukundo n’ubwubahane. Bazakomeza gufatanya kurera abana no kubaha ituze n’ubuzima bwabo bwite muri iki gihe cy’impinduka."
Alexandra na Andrew bahuriye muri New Orleans muri Kamena ya 2022. Bafitanye umwana umwe w’umuhungu w’umwaka umwe n’amezi atatu. Andrew we afite abandi bana babiri, Julian w’imyaka 12 na Rowan w’imyaka icyenda, yabyaranye n’umugore we wa mbere, Jordana Brewster.
Alexandra Daddario yakunzwe cyane kubera uruhare yagize mu gukina muri filime zitandukanye zirimo ‘Baywatch’, ’Texas Chainsaw’, ‘Percy Jackson & The Olympians’ n’izindi.
Uru rwari urushako rwa mbere rwa Alexandra Daddario mu gihe rwari urwa kabiri rwa Andrew.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!