Eric Dane wari mu bakomeye mu ruganda rwa sinema i Hollywood yapfuye ku wa Kane tariki ya 19 Gashyantare.
Mu itangazo TMZ ifitiye kopi, ryashyizwe ahagaragara n’umuryango wa Dane, hagaragaramo amakuru agaragaza imbamutima zawo ko ubabajwe n’iby’uru rupfu.
Itangazo rigira riti “Tubabajwe no kubamenyesha ko Eric Dane yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa kane nyuma yo kugerageza guhangana n’indwara … Dane azahora yibukwa kandi akumburwa cyane. Yakundaga cyane abafana be kandi ashimira cyane urukundo bamugaragarije n’uko bagiye bamushyigikira”.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko iminsi ya nyuma ya Dane yayimaranye n’abantu be ba hafi yakundaga cyane barimo inshuti ze, umugore we ndetse n’abana b’abakobwa be babiri, Billie na Georgia.
Muri ubu burwayi butagira umuti bwatumye ukuboko kumwe kwe kutarakoraga neza, Dane yabaye umuvugizi w’abarwaye iyi ndwara aba n’umushakashatsi kuri iyi ndwara wabikoranye umutima ukunze, ibitandukanye cyane n’abandi bagiye bagira ubu burwayi.
Dane yamenyekanye cyane muri filime zirimo Grey’s Anatomy yakinnyemo yitwa Dr. Sloan ndetse na Euphoria yakinnyemo yitwa Cal Jacobs. Mu 2000 yasohoye ‘The Basket’, filime ye bwite yaje gukundwa cyane muri ibyo bihe. Yanamenyekanye nk’umukinnyi w’imena mu y’uruhererekane yiswe The Last Ship akina nka Captain Tom Chandler, yanakunzwe cyane mu Rwanda.
Dane yavukiye ahitwa San Francisco mu mwaka wa 1972 akurira mu gace ka Cay Area. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, yaje kwimukira i Los Angeles ajyanywe n’ibyo gukina filime.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!