Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, Chude Jideonwo, cyitwa ’WithChude’. Juliet yavuze ko uwo mukunzi we yajyaga amusambanya ku gahato inshuro nyinshi. Ngo yigeze no kumufungirana mu nzu ye iminsi myinshi.
Ati "Nafashwe ku ngufu kenshi cyane mu rukundo rwanjye rw’ahahise. Buri gihe uko namubwiraga ko ntiteguye [gukora imibonano mpuzabitsina], yavugaga ko atabyitayeho ngo dupfa kuba dukundana. Yahitaga anyijugunyaho. Yageze aho anamfungirana mu nzu ye iminsi myinshi cyane".
Muri iki kiganiro, Juliet avugamo ko yashatse uko yacika uyu musore wari wamufungiranye mu nzu ariko biramwangira. Ngo byaje gukunda nyuma yo kubifashwamo n’umuvandimwe we wari uje kumushaka kuko bari bamubuze.
Yavuze kandi ko kuryamana bikozwe nta bushake kuba ari ugusambanywa ku gahato, n’iyo byaba bikozwe hagati y’abakundana cyangwa abashakanye.
Juliet Ibrahim yahamagariye abandi bagore bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuritangaho amakuru.
Uyu mugore ukomoka muri Ghana yegukanye ibihembo bitandukanye abikesha filime zisaga 50 yagizemo uruhare zirimo izamenyekanye nka ’Crime to Christ’ yo mu 2005, ’Yankee Boys’, ’30 Days in Atlanta’, ’Shattered Romance’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!