Amakuru yo kwibaruka kwa Kat Graham yamenyekanye ku wa 12 Werurwe 2026. We na Bryant Wood bamaze imyaka ibiri babana nk’umugabo n’umugore.
Amakuru dukesha E!News avuga ko uyu mwana wabo w’umuhungu bamwise Prospero Nyemah Wood.
Kat Graham w’imyaka 36 yamenyekanye muri filime zirimo Vampire Diaries yasohotse kuva mu 2009 kugeza mu 2017, The Holiday Calendar, Operation Christmas Drop, Love in the Villa na Honey 2.
Kat Graham na Bryant Wood bari mu byishimo byo kwakira imfura yabo
Kat Graham yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya Vampire Diaries



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!