00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinnyi wa filime Pearl Thusi akurikiranyweho kutishyura imisoro y’arenga miliyari 1 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2026 saa 02:17
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Afurika y’Epfo, SARS, cyasabye umukinnyi wa filime Pearl Thusi kwishyura imisoro n’inyungu z’ubukererwe bigera kuri miliyoni 15 z’Ama-Rand (arenga miliyari 1,3 Frw).

Thusi yemera ko hari amafaranga abereyemo icyo kigo, ariko akavuga ko umubare watangajwe atari wo.

Nk’uko Sunday Times yabitangaje, SARS yamwoherereje inyandiko ya nyuma imusaba kwishyura ku wa 6 Kanama 2026.

Inyandiko iherekeje ubwo busabe igaragaza ko Thusi yishyuzwa hafi miliyoni 9,8 z’Ama-Rand z’umusoro ku nyungu z’umuntu, miliyoni 5,2 z’inyungu z’ubukererwe, hamwe n’ihazabu y’ibihumbi 20 by’Ama-Rand.

Ntigaragaza igihe ayo mafaranga yatangiye kubarwa cyangwa impamvu yatumye uwo mwenda ubaho.

SARS yamuhaye iminsi icumi y’akazi ngo yishyure cyangwa ayisabe ubundi buryo bwo gukemura ikibazo, burimo kwishyura mu byiciro no kujuririra amafaranga yishyuzwa.

Yamuburiye ko, ikibazo nikidakemuka, ishobora gufata ingamba zo kwishyuza, zirimo gusaba ko umutungo we ufatirwa ukagurishwa.

Thusi yabwiye Sunday Times ko asanzwe avugana na SARS kugira ngo ikibazo gikemuke.

Yagize ati “Nemera ko hari amafaranga ngomba kwishyura SARS, ariko umubare watangajwe si wo na gato, bityo ushobora kuyobya abantu.”

Yavuze ko yiyemeje kubahiriza inshingano ze zo gutanga imisoro.

Pearl Thusi, amazina ye nyakuri ni Sithembile Xola Thusi. Ni Umunya-Afurika y’Epfo ukina filime, unakora mu bijyanye no kumurika imideli no kuyobora ibiganiro.

Yamenyekanye cyane kubera gukina ari umukinnyi w’imena muri Queen Sono, filime y’uruhererekane yasohotse kuri Netflix mu 2020. Yanakinnye muri Quantico na Catching Feelings.

Pearl Thusi akurikiranyweho kutishyura imisoro
Mu 2023 Pearl Thusi yasuye u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages