Uyu musore w’imyaka 35 yafungiwe muri Georgia ku wa 15 Nzeri 2025. Shimon Yehuda Hayut ukomoka muri Israel yatawe muri yombi ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Batumi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Georgia yatangaje ko Hayut yatawe muri yombi, nyuma y’impuruza ya Interpol yamenyesheje iki gihugu ko ari kujyayo.
Umwunganizi we mu mategeko yabwiye igitangazamakuru muri Israel ko batazi neza icyatumye afungwa. Ati “Twari twavuganye mu gitondo nyuma y’ifungwa rye, ariko ntabwo tuzi neza impamvu. Yari amaze igihe azenguruka ahantu hatandukanye yisanzuye.”
Hayut wagiye akora ubushukanyi yamenyekanyeho akoresheje amazina atandukanye, ariko iryamenyekanye cyane ni irya Simon Leviev kubera filimi mbarankuru yamukozweho na Netflix mu 2022.
Muri iyi filimi byavuzwe ko yabeshye aba bakobwa hagati ya 2017 na 2019, akabacucura miliyoni 7,4 z’Amapawundi, akababeshya ko ari umwana w’umuherwe ucuruza amabuye y’agaciro.
Netflix muri filimi yayo yagaragaje ko Hayut yareshyaga umugore kuri Tinder, nyuma akamusohokana ahantu hahenze. Abashinje uyu musore bavugaga ko iyo yamaraga kububakamo icyizere yatangiraga kubabeshya ko ikarita ye ya banki atayikoresha kubera impamvu z’umutekano akabasaba kumushakira indi iri mu mazina yabo azajya akoresha.
Aba bagore bumvikanye bavuga ko ibyo yabakoreye byabasize mu madeni, ndetse no kwiheba byatumye bamwe bagira ibyiyumviro byo kwiyahura. Uyu musore yahakanye ibyo yarezwe byose avuga ko afite umutungo yakomoye mu gushora imari muri ‘bitcoin’.
Nyuma Shimon Hayut yatangiye guhigwa bukware na Polisi mpuzamahanga ndetse mu Ugushyingo 2019 yafatiwe mu Bugereki asubizwa iwabo muri Israel. Mu Ukuboza uwo mwaka yakatiwe amezi 15 afungwamo amezi atanu gusa ahita arekurwa. Yanategetswe kwishyura abo yabeshye hafi ibihumbi 35£ nk’indishyi, ndetse anacibwa ihazabu ya 4.600£ kubera gukoresha pasiporo mpimbano.
Mu 2020, Hayut yongeye kuvugwaho gushuka abantu yiyitirira kuba umukozi mu buvuzi kugira ngo akingirwe Covid kuko atari abyemerewe, nk’uko Channel 12 yari yabitangaje icyo gihe.
Iyo televiziyo yavuze ko Hayut yabujijwe guhabwa urukingo ku kigo cyo mu mujyi wa Bnei Brak, hanyuma akiyoberanya mu itsinda ry’abakozi bo kwa muganga bari bagiye gukingirwa, akabeshya ko ari umuvuzi.
Hashize imyaka ibiri nyuma y’uko Netflix isohoye filimi ikubiyemo ibi birego bikomeye, Hayut yashyikirijwe ubutabera, ubwo uwitwa Ephraim na Ruthy Leviev Yelizarov bavugaga ko bangirijwe izina ry’umuryango ubwo Hayut yiyitiriraga musaza wabo.
Umukobwa w’umunyeshuri w’Umunya- Norvège witwa Cecilie, wari ufite imyaka 29 ubwo yakundanaga na Hayut, yavuze ko yamuhaye amafaranga arenga ibihumbi 270$ mu gihe cy’urukundo rwabo, nyuma yo guhuzwa na Tinder muri Mutarama 2018.
Mu Ugushyingo 2024, ikindi kirego cyatanzwe kuri Hayut. Tranov yavuze ko yamuhaye ideni ry’arenga ibihumbi 32£ mu 2022 atarigeze yishyurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!