Inkuru y’urupfu rwa Weathers wabaye umwe mu bakinnyi bakomeye muri sinema ya Amerika, ikomeje gushengura ibyamamare bitandukanye birimo abo bakinanye Filime mu myaka ya 1980.
Ku ikubitiro, Sylvester Stallone wamamaye nka Rambo muri filime y’uruhererekane ‘Rocky’, yatangaje ko yananiwe kwakira ko Carl yitabye Imana, kuko yari inshuti ye y’akadasohoka.
Mu mashusho yatambukije kuri Instagram, Stallone yavuze ko Carl yari umwe mu bantu bamubaga hafi cyane kandi ko yagize uruhare runini cyane mu ikorwa rya filime ‘Rocky’ yo mu 1976, yamugize icyamamare.
Yavuze ko ntaho ‘Rocky’ yari kugera Carl atabigizemo uruhare, kandi ko yari umuhanga cyane mu byo yakoraga. Yamurase amashimwe y’uburyo bahura bwa mbere yamubonyemo ubuhangange kandi koko akaza kubugeraho.
Yagize ati”Ni umunsi ubabaje cyane kuri njye, nashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Carl Weathers, yari igice cy’ingenzi mu buzima bwanjye n’iterambere ryanjye. Niwe wabigizemo uruhare runini cyane.”
Umukinnyi wa Sinema, Schwarzenegger Arnold uzwi nka ‘Komando’ yatangaje ko Carl yari inshuti ye magara, amwita umunyabigwi mu mwuga wo gukina sinema kandi akaba umuntu yigiyeho byinshi.
Yagize ati “Weathers azahora ari umunyabigwi, umukinnyi wa sinema ushoboye kandi akaba umuntu mwiza. Ntabwo twari gukora filime ‘Predator’ tutamufite kandi ntabwo twari kugira ibihe byiza tuyikora.”
Arnold avuga ko iyi filime bakinanye mu 1987, itari kuba nziza Carl adahari, arenzaho ko buri munota wose babaga bari kumwe, byabaga ari ibyishimo bidahagarara.
Yavuze ko Carl witabye Imana ku myaka 76, yari inshuti ihora imusunikira kugera kure, kandi ko azamukumbura cyane, asoza afata mu mugongo umuryango we, avuga ko wahombye umuntu w’ingenzi cyane.
Umuryango w’uyu mugabo wamamaye ku izina Apollo Creed ryavuye mu bice bine bya filime “Rocky”, watangaje ko yashizemo umwuka ubwo yari aryamye iwe mu rugo mu ijoro rya tariki 1 rishyira iya 2 Gashyantare 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!