Umusore n’umukobwa bavukana bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri leta ya Georgia bafunzwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho basambana kureba filimi y’urukundo yitwa The notebook.
Nk’uko ikinyamakuru The Independent kibitangaza, Christopher Buckner w’imyaka 20 na musaza we Tim Savoy w’imyaka 25 bemereye Polisi ko baryamanye koko, ndetse bamaze kubikora inshuro eshatu nyuma yo kureba filimi The notebook yakinwe na Ryan Gosling na Racheal Mc Adams.
Iyi filime ikubiyemo urukundo hagati y’umusore n’inkumi mu bihe byo mu myaka y’i 1940.
Abayobozi babiri ba Polisi bo mu gace ka Effingham, mu bilometero 320 uvuye mu murwa wa Atlanta, bavuze ko bafatiye aba bavandimwe mu modoka yari iparitse mu igaraje y’urusengero rwa Baptist Church bugufi y’ishuri rya Effingham High School.
Aba bayobozi kandi baje gusanga aba bombi bafitanye isano nk’uko WJCL News yabitangaje.
Mu Rwanda kimwe no muri bimwe mu bihugu byo ku Isi, bifatwa nk’amahano kuba umukobwa yasambana na musaza.



















TANGA IGITEKEREZO