’Mukiza Wellars’ yashyize hanze filme yise "Ibibi ntibikagutsinde’ igaragaza ubuzima yabayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amaze kubona ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Mukiza yakoze filme yerekana ubuzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo, aho agaragaza uburyo yagiye yiyunga n’abamuhemukiye.
Aganira na IGIHE, Mukiza yatangaje ko impamvu yatumye akora iyi filme itanga ubutumwa bwo kugira ubutwari bwo gutanga imbabazi, ari ukugira ngo urundi rubyiruko ndetse n’abandi banyarwanda bacitse ku icumu rya Jenoside bagifite umutima udashobora gutanga imbabazi ku babahemukiye bagire ubushobozi bwo kubigeraho.
Ubwo yerekanaga iyi filme ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 14 Mata 2013 mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye i Kigali, mu mugoroba wiswe uw’ibyiringiro, yagize ati "Mbere, Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara kurangira, numvaga muri njye nta mutima mfite wo kuba natanga imbabazi ku bampemukiye kuko numvaga nta muntu n’umwe nakongera kugarurira icyizere; ariko nyuma naje kureba nsanga iyo umuntu atanze imbabazi ari bwo aruhuka kandi akaba yashobora no kwiyunga n’abamuhemukiye. Nasanze gutanga imbabazi ari njye bifitiye akamaro kuruta uwo mbabariye kuko byatumye umutima wajye uruhuka.”
Jean Baptiste Musabyimana umwe mu barebye iyi filme yagize ati “Iyi filme itumye menya agaciro ko gutanga imbabazi, kuko iyo umuntu atanze imbabazi uwo azihaye akazakira bituma umutima uruhuka bityo ukaba wagira icyo ugeraho umutima utuje ukiteza imbere.”
Filme zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni kimwe mu bitanga ubutumwa kugira ngo abantu basobanukirwe neza Jenoside yabaye mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO